Imikino

CECAFA: Bakame ashobora kutazifashishwa

Ndayishimiye Eric Bakame yatangajeko azakina imikino myinshi mu irushanwa rya Cecafa Urwanda rugiye kwitabira aho biteganijweko Ikipe y’igihugu Amavubi izahaguruka i Kigali ejo kuwa gatanu tariki ya 1 ukuboza.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu mugoroba wo ku wa 30 ugushyingo 2017, ubwo ikipe y’igihugu yari imaze gukora imyitozo ya nyuma  mbere gato yuko bahaguruka i Ikigali.

Bakame afite ikibzo cy’imvune y’urutugu ndetse akaba afite impungenge ko ashobora kutazakina imikino myinshi ya Cecafa bitewe niyi mvune nkuko umutoza yabimubwiye , cyane cyane ko intumbero y’Amavubi atari Cecafa ahubwo ko Cecafa igiye kubafasha gutegura CHAN.

Bakame yagize ati: “Umutoza yambwiye ko nshobora gukina umukino ufungura gusa ubundi nkaba nakongera turenze amatsinda cyangwa nabwo sinakine kuko ngo ankeneye cyane muri CHAN kuruta CECAFA, afite ubwoba ko nshobora gutonekara akaba yambura muri CHAN.”

Urutonde rw’abakinnyi 23 bazajya muri CECAFA

Abazamu: Kimenyi Yves (APR Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc)

Ba myugariro: Rugwiro Herve (APR Fc), Omborenga Fitina (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).

Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (APR Fc), Sekamana Maxime (APR Fc), Mico Justin (Police Fc), Biramahire Abeddy (Police Fc)

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger