Amakuru ashushyePolitiki

Catalonia : Espagne yatanze impapuro zifata Puigdemont

Ubutabera bwa  Espagne bwashyize impampuro ku mugabane w’iburaya zita muri yombi  (European Arrest Warrants)  uwahoze ayobora intara ya catalonya, Carles Puigdemont nabandi bane bakoranaga bahungiye mu bubiligi.

Izi mpapuro zibata muri yombi zije nyuma yahoo banze kwitaba urukiko rukuru rw’ I Madrid ngo biregurfe ku byaha baregwa ,mu gihe kandi abandi bagera 9 bahoze bayobora iyi ntara bo bageze imbere y’ubutabera bagasobanurirwa ibyaha barerwa.

Izi mpapuro zahawe umugenzacyaha wububirigi biteganijweko nyuma yamasaha 24 aba yamaze kwemeza niba bagomba kubafata .

Puigdemont nabagenzi be barashinjwa guteza imvururu ubwo abatuye intara ya Katalonya yasabagako yigenga , Puigdemont  yatangajeko atazagaruka muri Espagne  mu gihe atarabona izo mpapuro zimuta muri yombi.

Nkuko umugenza cyaha yabitangarije AFP dukesha iyi nkuru , Ububiligi buziga kuri izo mpapuro zita muri yombi Puigdemont noneho bafate umwanzuro wo kumwohereza muri Espagne .

Inteko ishinga amategeko yo muntara ya Katalonya bwateguye kamarampaka yo gutorako  iyi ntara yakwigenga mu cyumweru gishize , bikurikira referandumu itemewe yabayeho  iteguwe n’ubuyobozi bwa katalonya  kuya 1 ukwakira.

Puigdemont yabaye perezida wa katalonya kugeza ubwo abatuye katalonya basabaga ko bigenga ndetse yari no kuba umuyobozi mushya iyo iyi ntara yigenga.

Puigdemont na bagenzi be bagiye mu bubiligi batangazako badahunze ahubwo ko  bagiye kuhashakira ubutabera kuberako bashinjaga leta ya Espagne kutabaha ubutabera.

Izindi mpapuro zatanzwe nizita muri yombi Meritxell Serret, wahoze ari minisitiri w’ubuhinzi. Antoni Comín, wari minisitiri w’ubuzima. Lluís Puig, wari minisitiri w’umuco. Clara Ponsatí, wari minisitiri w’uburezi .

Ububiligi bwasabwe na Espagne ko mu misi 60 nyuma yo gufata Puigdemont nabagenzi be ko baba boherejwe muri Espagne ariko kandi Ububiligi bufite uburenganzira bwo gutesha agaciro izi mpapuro mugihe byaba bidakurikije uburenganzira bwikiremwa muntu.

Mu ngingo ya kabiri mu mategeko ya EAW, mu gihe bahamwa nicyaha bafungwa imyaka igera kuri itatu.

Aba nibo bitabye urukiko

Abitabye ubutabera ni Visi perezida Oriol Junqueras, Minisitiri Joaquim Forn, Raül Romeva, Minisitiri w’ubutabera Carles Mundó, Dolors Bassa, Minisitiri wabakozi, Jordi Turull, umujyanama muri perezidansi , Josep Rull, Minisitiri w’iterambere na Meritxell Borras, wari minisitiri w’umuco.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger