Amakuru ashushyeIyobokamanaPolitiki

Cardinal Antoine Kambanda yasubije abanenga perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Musenyeri Cardinal Antoine Kambanda yavuze ko imiryango mpuzamahanga n’abanenga Perezida Kagame ko mu Rwanda uburenganzira bwa muntu buhonyorwa, ababivuga barebereye Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yabaga.

Ati “Abavuga ibyo, ntacyo bakoze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari abantu bo hanze y’igihugu cyane muri diaspora batsimbaraye ku ngengabitekerezo yo mu 1994.”

Yavuze ko abo bantu bashyize imbere umugambi wo gutanya abanyarwanda, guhembera ubugizi bwa nabi mu gihugu n’ubundi cyabonye byinshi bibabaje.

Kuri we yavuze ko nta muntu ukwiriye gushukwa n’abo bantu bo hanze, ati “Ibyo hanze bita opozisiyo, imbere tuzi ko ari abantu bashaka kwimakaza ivanguramoko, guteranya no gutera ubwoba abarokotse Jenoside.”

Yavuze ko Perezida Kagame yahagaritse Jenoside, ndetse ko intambara yabereye muri Zaïre yari iyo gukurikirana abakoze Jenoside bari bari kuhisuganyiriza kugira ngo bakomeze umugambi bari barateshejwe.

Muri abo bari harimo n’abasivile bayobowe mu nzira itari yo bakisanga baguye muri iyo ntambara.

Ati “Ariko ibyo si Jenoside nk’uko byavuzwe muri Raporo y’Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu, yiswe Mapping. Ntabwo ari ukuri. Umubare munini w’impunzi z’abanyarwanda zari muri Zaïre zaratahutse. Ariko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ababashyigikiye bo muri Congo ni bo bahimbye ibyo birego. Byakirizwa yombi n’abantu bo mu Burengerazuba bw’Isi.”

Yavuze ko abakomeje kubigira igikoresho, ari abashaka ko uruhare rwabo mu mateka y’u Rwanda rutagaragara.

Ati “Ndahamagarira abafite ubushake, bagitsimbaraye kuri ibyo birego, kuza mu Rwanda kugira ngo birebere ukuri kw’igihugu cyacu.”

Cardinal Kambanda yasubije abanenga perezida Kagame

Amayeri akoreshwa agatuma abanyarwanda muri diaspora bahindurwa imbata z’abarwanya leta

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger