AmakuruImikino

Captain w’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi yagurutse muri AS Kigali

Ikipe ya AS Kigali yamaze kumvikana na Haruna Niyonzima waherukaga kuyivamo asubiye muri Young Africans muri 2020 .

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane nibwo Perezida wa AS Kigali Shema Fabrice yatangaje ko yamaze kumvikana n’iyi kipe ndetse ko Haruna nta gihindutse byarara birangiye.

Shema yagize ati “Haruna bitarenze uyu munsi muraza kubibona birangiye neza.Yari yadusabye ko ibyo muri Tanzania birangira rukaba dutegereje ibyangombwa biva muri Young Africans.”

Abajijwe niba yaha abafana ba AS Kigali icyizere kidakuka ko azakinira iyi kipe,Shema yagize ati “Cyane.”

Haruna Niyonzima yari yasubiye muri Young Africans mu Ukuboza 2019 ubwo yari asoje igice cy’umwaka yari yasinye muri AS Kigali bivuze ko yongereye amasezerano y’umwaka usanga undi wari urangiye muri iyi kipe yambara umuhondo n’icyatsi.

Haruna Niyonzima, yari amaze imyaka isaga 10 muri Tanzania, kuko yageze muri Young 2011ageza 2017 aza kuhava yerekeza muri SC Simba yavuyemo nyuma y’imyaka 2 yerekeza muri AS Kigali yakiniye igice kibanza cya Shampiyona akongera agasubira muri Young Africans.

Haruna yamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava ajya muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y’uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine ayivamo muri 2011 yerekeza muri Tanzania.

Iyi kipe ya AS Kigali iteganya guhinduka Kigali FC, iri kwiyubaka n’inyuma y’ikibuga kuko yazanye ikirango gishya kirimo Kigali Convention Centre iranga umufatanyabikorwa wayo mukuru ari we Umujyi wa Kigali.

Ikirango gishya cya AS Kigali cyamuritswe ku wa Gatatu, tariki ya 28 Nyakanga 2021, kiri mu ibara ry’ubururu mu ruziga rurimo imirongo y’umuhondo n’ishusho ya Kigali Convention Centre hagati.

Munsi y’iyo shusho ya Kigali Convention Centre, hagaragaza ko ikipe yashinzwe mu 1999 mu gihe kandi inyuma yaho imitako izwi nk’imigongo isanzwe imenyerewe mu kurimbisha ibintu bitandukanye mu muco wa Kinyarwanda.

AS Kigali yabaye iya kabiri muri Shampiyona ya 2020/21, izaserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ku nshuro ya gatatu yikurikanya.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger