Caleb yasabye imbabazi ku makosa yo kurwana yaraye akoze
Bimenyimana Bonfils Caleb ukinira ikipe ya Rayon Sports yasabye imbabazi ndetse anasobanura icyamuteye gukubita umufana wagiye mu kibuga mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Sunrise bigoranye 1-2.
Ku munota wa 87, Sunrise FC yatsinze igitego ariko cyangwa n’abasifuzi kuko hari habaye ikosa mbere y’uko gitsindwa. Abafana bamwe ba Sunrise FC bagize ngo ni igitego, umwe ahita yirukira mu kibuga asanganira Caleb asa nushaka kumukubita , Eric Irambona aramufata, undi aramwiyaka, imirwano itangira ubwo. Caleb yahise amukubita umugeri, umufana yikubita hasi , polisi iza kumukura mu kibuga, Caleb ahabwa umutuku.
Nyuma y’ibi Caleb yahise asaba imbabazi avuga ko ibyamubayeho agakubita umufana kwari ukwitabara nubwo yemera ko ngo yabikoze mu buryo budakwiriye.
Yagize ati:” Mwaramutse mwese, ku byaraye bibaye nijoro, navuga ko umuntu wese yaraye abonye Video arabona ko umufana ari we watangiye kunkubita, nkiyo aba afite nk’icyuma cyari kungirira nabi ibyo murimo kuvuga ntabwo ari byo mwari kuba muvuga, njyewe nirwanyeho kubera ko nabonaga umuntu uturuka inyuma aza ankubita, ntakundi nari kubigenza ariko ndasaba imbabazi kuri komite ya Rayon Sports, abakinnyi n’abafana ba Rayon Sports.”
Uyu mufana amaze kwinjira mu kibuga abantu bahise batangira kuvuga ko umutekano wo ku bibuga ukwiye gukazwa kuko ubundi bidasanzwe ko umufana yinjira mu kibuga umukino utarangiye.