AmakuruAmakuru ashushyeImikino

CAF yemereye u Rwanda ikintu cy’ingenzi gishobora kongera imbaraga mu mupira w’amaguru

Umuyobozi wa FERWAFA,Nizeyimana Olivier,yatangaje ko CAF yemeye kuzubakira u Rwanda stade nini iri ku rwego mpuzamahanga yiyongera ku zihasanzwe.

Ubwo yari yatumiwe mu kiganiro “Kick-Off” cya Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatandatu,Nizeyimana Olivier, yemeje aya makuru.

Ati “Twaganiriye n’abayobozi ba CAF, batwemerera ko bashobora kutwubakira ikindi kibuga, ni ikibuga kinini, stade mpuzamahanga.”

“Ni umushinga, impamvu ngira ngo tujya dutinya kubibabwira mbere ni uko iyo bidakunze, mutubaza ngo bya bintu wavuze byagenze gute?”

Yakomeje agira ati “Birashoboka ko tubona stade nini mpuzamahanga. Dufatanyije, ni gahunda iri no mu bindi bihugu, twifuje ko u Rwanda rwaba mu bihugu bya mbere byabona iyo stade.”

Abajijwe aho yashyirwa n’igihe yazubakirwa, Perezida wa FERWAFA yavuze ko kuri ubu bitaramenyekana, ariko hari ibiganiro bagirana n’abayobozi batandukanye ku buryo haboneka ubutaka izubakwaho.

Ati “Ni ibintu biganirwaho n’abayobozi kuko ngira ngo inzego twaganiriye zishobora kudufasha muri icyo gikorwa, ntabwo zigeze zitubwira ngo muyijyane aha, ni u Rwanda, ni rwo rugomba guhitamo.”

“Ikindi, nshimira abayobozi bakuru b’Igihugu cyacu uburyo badufasha kuko mu by’ukuri ni ibintu bitashoboka batadufashije. Bisaba kugira ubutaka bwa FERWAFA bunini bwajyaho stade, ntabwo FERWAFA ifite.”

“Abayobozi bacu bemeye kubudushakira bitewe na gahunda z’iterambere, z’igihugu bagomba guhuza. Kugeza ubu sindamenya aho yazajya. Gusa, uwo mushinga urahari kandi uratanga icyizere kugeza ubu. Ibiganiro birahari kandi kugeza ubu biracyari mu murongo mwiza.”

U Rwanda rumaze imyaka icyenda rufite gahunda yo kubaka indi stade y’umupira w’amaguru i Gahanga, ariko kugeza ubu ntibizwi igihe bizashyirirwa mu bikorwa ndetse mu minsi ishize byavuzwe ko na Stade Amahoro igiye kuvugururwa igashyirwa ku rwego rwa zimwe nziza cyane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger