AmakuruImikino

CAF yatangiye iperereza ku ikipe y’abagore ya Nigeria bivugwa ko ikinamo abigitsina gabo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ryatangiye iperereza ku ikipe y’abagore ya Nigeria nyuma y’ifoto yafashwe n’umufozi wagaragaje ko iyi kipe y’igihugu y’abagore yaba ikinamo abagitsina gabo.

Ikipe y’ abagore ya Nigeria ni imwe mu makipe y’ abagore akomeye muri Afurika , dore ko  ku rutonde rwa FIFA ruheruka  iyi kipe iri ku mwanya wa gatatu  muri Afurika.

Iyi kipe ishobora guhagarikwa na CAF niramuka isanze koko iyi kipe y’igihugu y’abagore ikinamo abagabo. Ni ibintu byagiye bivugwa hamwe na hamwe muri Afurika hasabwa kujya habanza kubaho iperereza mbere yuko amakipe y’abagore akina kuko hashobora kuba hakinamo abagabo baba bigize abagore.

Ifoto yateje yazamuye ibi byose yafashwe ubwo iyi kipe  y’abagore ya Nigeria yari yitabiriye irushanwa ry’ igikombe cy’ Afurika cy’ ibihugu CAN cyabereye muri Ghana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger