AmakuruAmakuru ashushyeImikino

CAF Confederations Cup: AS Kigali yananiwe kwisobanura na KMC

Ikipe ya AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, Total CAF Confederations Cup, yananiwe kwisobanura na KMC yo muri Tanzania inganya na yo 0-0.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya Confederations Cup wari wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

AS Kigali yaburaga bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba batakinnye uyu mukino kubera ikibazo cy’ibyangombwa, yihariye igice kinini cyawo gusa inanirwa kubyaza umusaruro amahirwe yagiye ibona.

Abakinnyi barimo Farouk Ruhinda, Nsabimana Eric Zidane, Ishimwe Christian n’abandi, bagiye babona amahirwe yakaviriyemo AS Kigali ibitego, gusa bagorwa cyane n’ubunararibonye bw’umuzamu Juma Kaseja urinda izamu rya KMC.

AS Kigali ubu itegereje ibizava mu mukino wo kwishyura uzabera i Dar Es Salaam muri Tanzania, ku wa 23 Kanama 2019. Ni umukino nanone utazagaragaramo Haruna Niyonzima na bagenzi be basangiye ikibazo kubera kubona ibyangombwa bya ITC batinze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger