AmakuruImikino

CAF Champions league: Simba SC yanganyije na TP Mazembe, Mamelodi Sundowns inyagira Al Ahly

Imikino ibanza ya 1/4 cy’irangiza mu irushanwa nyafurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo, yasize ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania inganyije na TP Mazembe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo 0-0, mu gihe Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo yanyagiye Al Ahly yo mu Misiri ibitego 5-0.

Ikipe ya Simba yari yakiriye TP Mazembe i Dar Es Salaam, mu mukino yahushijemo amahirwe yakabaye yavuyemo ibitego. Uburyo bwa mbere bukomeye iyi kipe yabonye, ni ubwabonetse ku munota wa 31 ku mupira Umunyarwanda Meddie Kagere yarekuye ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Simba SC na bwo yagiye ibona uburyo bw’ibitego gusa ntibashe kubona umusaruro. Ibintu byahumiye ku mirari ubwo iyi kipe yabonaga penaliti, gusa John Bocco usanzwe ari Kapiteni wayo ayita hanze y’izamu.

Uyu kandi yari yamaze guhusha igitego ku munota wa 52 w’umukino nyamara yari asigaranye wenyine n’umuzamu Syliver Gbohouo wa Mazembe.

TP Mazembe na yo yacishagamo igateza icyugazi izamu rya Simba, na yo yagiye ibona uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Aishi Manula ariko ntibubyazemo ibitego.

Iyi kipe yashoboraga kubona igitego ku munota wa 90 w’umukino, gusa umupira watewe na Glody Likonza ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Mu gihe kwa Simba na TP Mazembe ibintu byananiranye, Mamelodi Sundowns yo yasiraga ikibonobono i Pretoria. Yatsindaga Al Ahly yo mu Misiri ibitego 5-0.

Ibitego bya Mamelodi byatsinzwe na Tembo Zwane, Wayne Arendse, Ricardo Nascimento, Gaston Sirno na Phakamani Mahlambi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger