AmakuruImikino

CAF Champions league: Simba SC ya Kagere yasezerewe na UD SOngo rugikubita

Ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, yasezerewe mu mikino ya CAF Champions league y’uyu mwaka itarenze umutaru, nyuma yo kunanirwa gutsindira muri Tanzania União Desportiva do Songo yo muri Mozambique bakahanganyiriza igitego 1-1.

Ni nyuma y’uko umukino ubanza amakipe yombi yari hahuriyemo muri Mozambique wari warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.

Simba SC yasezerewe itarenze ijonjora ry’ibanze, mu gihe muri CAF Champions league y’umwaka ushize yari yitwaye neza igera muri 1/4 cy’irangiza cya Total CAF Champions league n’ubwo TP Mazembe itatumye igera muri 1/2 cy’irangiza.

UD Songo yatsinze igitego cyayifashije gusezerera Simba ku munota wa 14 w’umukino, ibifashijwemo na Luis Misquissone. Ikipe ya Simba yarwanye no kwishyura iki gitego, gusa iminota 45 y’igice cya mbere irangira itabigezeho.

Byumvikane ko iyi kipe yasabwaga gutsinda ibitego bibiri mu gice cya kabiri ariko ikirinda kutinjizwa, kugira ngo irenge ijonjora rya Champuions league.

Umutoza Patrick Aussems yakoze impinduka zitandukanye, yinjiza Umunya-Kenya Francis Kahata wasimbuye Hassan Dilunga; mu gihe Mirajii Athumani yasimbuye Gadiel Michael ku munota wa 77 w’umukino.

Simba yari yaje gushyigikirwa n’abakunzi bayo benshi, yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 87 w’umukino. Ni igitego cyatsinzwe kuri penaliti na myugariro Erasto nyoni, nyuma y’ikosa Mirajii Athumani  yari akoreweho mu rubuga rw’amahina.

Mu minota mike yari isigaye iyi kipe y’umuherwe Mohammed Dewji yarwanye no gushaka igitego cyari kuyihesha gukomeza, gusa birangira idashoboye kubigeraho.

Mu gihe Simba yasezerewe rugikubita, mukeba wayo Young Africans yo yashoboye gusezerera Township Rollers yo muri Botswana, nyuma yo kuyitsinda ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Igitego cya Juma Balinya ni cyo cyafashije Young kugera mu ijonjora rya kabiri rya Champions league igomba kwisobanuramo na Zesco United yo muri Zambia.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger