AmakuruImikino

CAF Champions league: Sibomana Patrick yafashije Young Africans kwigobotora Township Rollers

Ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania ibifashijwemo na rutahizamu w’Umunyarwanda Sibomana Patrick Papy, yashoboye gukura inota rimwe kuri Township Rollers yo muri Botswana, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league.

Young Africans iri mu makipe abiri ahagarariye Tanzania muri CAF Champions league, yari yakiriye iyi kipe yo muri Botswana mu mukino wabereye kuri Stade Uwanja wa Taifa i Dar Es Salaam.

Igice cya mbere cyawo cyarangiye Township Rollers iri imbere n’igitego kimwe ku busa cyinjiye hakiri kare gitsinzwe na Phenyo Serameng. Ni igitego cyari kinjiye ku munota wa karindwi w’umukino.

Ku munota wa 30 w’umukino Young Africans yabonye penaliti yashoboraga kuyifasha kwishyura iki gitego, gusa iza guhushwa na rutahizamu Sibomana Patrick Pay wamaze guhabwa inshingano zo gutera penaliti z’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Young Africans yakoze ibishoboka byose ngo irebe ko yakwishyura iki gitego. Iyi kipe yakoze impinduka iha umwanya abakinnyi bakina basa nk’abasatira, barimo Issa Bigirimana wasimbuye Juma Balinya, mu gihe kabuhariwe Mrisho Ngasa yasimbuye Mapinduzi Balama.

Izi mpinduka zongereye ingufu ikipe ya Young Africans, birangira inishyuye igitego yari yatsinwe hakiri kare cyane. Young Africans yishyuye iki gitego ku munota wa 85 w’umukino ibifashijwemo na Sibomana Patrick kuri penaliti.

Ikipe ya Simba SC na yo ihagarariye Tanzania muri CAF Champions league, yanganyije 0-0 na União Desportiva do Songo yo muri Mozambique, mu mukino wabereye mu gihugu cya Mozambique.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger