AmakuruImikino

Byiringiro Lague azamara ukwezi hanze y’ikibuga

Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague wanatsinze igitego,  ku mukino wabahuzaga na Sunrise FC ku munsi wa 22 wa Shampiyona, imvune yawugiriyemo igiye gutuma azamara ukwezi hanze y’ikibuga.

Abaganga bamunyujije mu cyuma bamusabye kumara ukwezi atagera mu kibuga ahubwo yitabwaho nabo nk’uko urubuga rwa APR FC rwabitangaje.

Byiringiro ni uwa kabiri mu bamaze gutsindira APR FC ibitego byinshi uyu mwaka, yatsinze ibitego 7 akurikira Hakizimana Muhadjiri watsinze ibitego 10.

Amakuru meza muri APR FC ni lo  rutahizamu Sugira Ernest we yasubiye mu myitozo nyuma y’ukwezi yari amaze atagaragara mu kibuga.

Sugira yavunikiye mu mikino y’igikombe k’Intwari APR FC ina na Etincelles FC ariko yaje gutonekara na none mu mukino APR FC yakinaga wa gicuti na Gasogi FC yo mu cyiciro cya Kabiri muri Gashyantare.

APR FC iri kwitegura umukino wa gicuti na Marine FC izagaruka mu kibuga tariki 20 Mata ikina na Rayon Sport mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona.

Byiringiro yagize ikibazo k’imitsi yo mu itako APR FC itsinda Sunrise FC 2-0. 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger