AmakuruImyidagaduroUmuziki

Byinshi mu byo Harmonize n’umukunzi we bakomeje Kwigana Diamond na Zari

Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize ni umwe mu baririmbyi b’abanya Tanzania udawema kuvugwa mu nkuru z’urukundo. Nyuma yo gushwana na Jackline Wolper, uyu musore ubu ahararanye n’umutariyanikazi witwa Sarah banazanye hano i Kigali ku wa 22 Werurwe 2018.

Uyu musore n’umwe mu bahanzi ba Tanzania utamaze igihe kirekire mu muziki, gusa yamaze kwigarurira imitima ya benshi mu batuye akarere ka Afurika y’iburasirazuba, ibi bikajyana no gutwara ibihembo bitandukanye atanasize gukorana indirimbo n’abahanzi b’ibyamamare.

Harmonize kuri ubu yamaze gukorana indirimbo na Tyga, akaba ahamya ko hari urundi rwego izamugezaho akanakangurira abakunze be kuzitabira igitaramo cye kugira ngo bazahirirwe no kuyumva bwa mbere.

Uyu musore kuri ubu uri hano mu mujyi wa Kigali yaje aherekejwe na Sarah bari mu rukundo, akavuga ko yamuherekeje ngo kuko atahwemye gushyigikira umuziki we kuva bamenyana asimbuye Jackline Wolper. Yanongeyeho ko ari we muntu yumva yamuhora iruhande.

Urukundo rwa Harmonize na Sarah rwavuzweho byinshi muri Tanzania, by’umwihariko byatangiye bivugwa ko uyu muhanzi yakuruwe n’amafaranga uyu mukobwa afite ndetse bakaba baramenyanye mu gihe hari umwuka mubi hagati ye na Jackline Wolper.

Harmonize na Sarah ubu bari kumwe i Kigali.

Mu mibanire ya Harmonize na Sarah hari bimwe bakora bigatuma abantu bavuga ko bigana mubyara we Diamond agikundana na Zari nk’uko byagarutsweho na Bongo5.

Sarah ni umunyamafaranga wakunze Harmonize; Zari na we ni umunyamideli w’umukire wakunze Diamond bikagera kure n’ubwo baje gutandukana ku wa 14 Gashyantare 2018.

Diamond agitangira gukundana na Zari Hassan, byaragoranaga ko hagira igitaramo atumirwamo akurira indege batari hamwe. Zari kandi yakundaga kugaragara kenshi muri Wasafi Records[WCB]; mu rukundo rwa Harmonize na Sarah na bo ni ko bimeze kuko Sarah asigaye agaragara kenshi kuri WCB no guherekeza umukunzi we aho agiye hose.

Aha Diamond yari aherekejwe na Zali akiza i Kigali ku ncuro ya mbere.

Diamond agitangira gukundana na Zari byavuzwe ko yamukurikiyeho ifaranga, kuri Harmonize na we ni ko byagenze. Mu minsi ya mbere Diamond na Zari bagendanaga agatoki ku kandi akanamuherekeza mu bitaramo yakoreraga muri Tanzania no hanze.

Mu Ukuboza 2014, Zari yaherekeje Diamond ubwo yari agiye gukorera igitaramo cya mbere mu Rwanda; Sarah na we ni ko yabigenje ubwo Harmonize yatumirwaga mu cyo kumurika The Mane kizabera Camp Kigali ku wa 24 Werurwe 2018.

Mu gitaramo Harmonize yakoreye iwabo muri Mtwara kuwa 31 Ukuboza 2017 yajyanye na Sarah, banamaranayo iminsi ine. Muri icyo gitaramo Harmonize yaririmbanye na Shilole, Queen Darleen, Lava Lava Young Killer, Stereo n’abandi.

Diamond ntiyasigaga Zari aho yajyaga hose.

Kuri Diamond na Zari baratandukanye na bo ni ko byari bimeze kuko batasiganaga. Akazi kose Diamond yajyagamo yaherekezwaga n’umugore we ndetse mu Ukwakira 2017 bajyanye muri Zanzibar na nyuma byarakomeje. Ibi byabaye nyuma gato y’inkuru y’urukundo rwavumbuwe hagati ya Diamond na Hamisa Mobeto.

Aha Zari yari yaherekeje Diamond mu gitaramo yakoreye muri Kenya.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger