AmakuruAmakuru ashushyeUmuco

Byinshi ku mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda Rosalie Gicanda wishwe azize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Rosalie Gicanda  yari Umwamikazi bivuze ko yari umugore w’umwami Mutara III Rudahigwa, akaba ari we mwamikazi wa nyuma  u Rwanda rwagize, kuko umwami Kigeli V Ndahindurwa ari nawe wabaye umwami wa nyuma w’u Rwanda, atigeze ashaka. Rosalie Gicanda yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi yicirwa mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Yashyingiranwe na Mutara Rudahigwa Tariki 13 Mutarama 1942 nyuma yo gutoranywa mu gihugu cyose n’intumwa z’umwami. Yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y’uko uwa mbere ari we Nyiramakomali yari yirukanywe bitewe n’uko bavugaga ko atabyara, gusa Nyiramakomali yaje gushyingirwa Nyirimbirima mwene Nshozamihigo babyara abana benshi bigaragara ko Rudahigwa ariwe utarabyaraga.

Ubu bukwe bwa Gicanda n’ Umwami Mutara III Rudahigwa bivugwa ko bwari bunyuranyije n’amahame y’ubwiru bitewe kuko  Gicanda n’Umwami Rudahigwa bakomokaga mu muryango umwe w’Abanyiginya.

Gicanda Rosalie bimwe mubintu azwiho ni uko yari umugore muremure benshi bemeza ko yari mwiza kandi ko yarangwaga n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi, ibi byagaragaye cyane mu muhango wo gutoranya umwamikazi ubwo abakobwa bose bari batoranyijwe bagombaga guca imbere y’umwami bambaye uko bavutse, bigeze kuri Gicanda araturika ararira bitewe n’uko atashoboraga kubyihanganira, ibi bikaba aribyo byatumye umwami Rudahigwa amuhitamo bitewe n’imico ye myiza.

Gicanda Rosalie yishwe  afite imyaka 80 azize Jenoside yakorewe Abatutsi  ku italiki ya 20 Mata 1994,  yicwa arashwe ku itegeko rya Lt Pierre Bizimana ndetse na Dr Kageruka wari umuganga mu bitaro bya Kaminuza ya Butare, aba bose baribahawe amabwiriza na Captain Ildephonse Nzeyimana. Gicanda bamwicanye n’abandi bagore batandatu bari inshuti ze. iyi taliki ya  20 Mata buri mwaka ikaba ari nayo bibukaho uyu Mwamikazi Rosalie Gicanda.

Lt Bizimana Pierre n Aloys Mazimpaka, bahamijwe n’urukiko rwa gisirikare icyaha cyo kwica umwamikazi Rosalie Gicanda, Lt Bizimana ahita akatirwa igihano cyo gupfa cyari cyemewe mu Rwanda icyo gihe, naho Mazimpaka akatirwa igifungo cya burundu, naho Cap Ildephonse Nizeyimana yafashwe mu mwaka 2009 afatiwe i Kampala muri Uganda maze ku italiki ya 19 Kamena 2012 ahamwa n’icyaha cyo gutanga itegeko ryo kwica umwamikazi Rosalie Gicanda kimwe n’ubundi bwicanyi bwakozwe muri Jenoside, ahita akatirwa igifungo cya burundu n’urukiko mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania.

Ubu umubiri w’umwamikazi Rosalie Gicanda uruhukiye i Mwima ya Nyanza ahatabarijwe umwami Mutara III Rudahigwa wari umugabo we, ndetse n’umwami Kigeli V Ndahindurwa uherutse kuhatabarizwa mu mpera z’umwaka wa 2016.

Nta wundi mwamikazi wabayeho nyuma ya Rosalie Gicanda , kuko umwami Kigeli V Ndahindurwa wabaye umwami wa nyuma w’u Rwanda, atigeze ashaka ndetse yatanze akiri ingaragu ku myaka 80 y’amavuko.

Umwamikazi Rosalie Gicanda wambaye ibitukura
Mutara III Rudahigwa, n’Umwamikazi Rosalie Gicanda

Iki nikimwe mubitabo byanditswe kuri uyu Mwamikazi Rosalie Gicanda EPSON MFP image

Umwami MUTARA III RUDAHIGWA n ‘Umwamikazi Rosalie GICANDA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger