AmakuruImyidagaduro

Byateje impaka: Mafikizolo na Kidumu batumiwe mu gitaramo gikomeye I Kigali

Abakurikiranira hafi iby’umuziki nyarwanda bakomeje kwijujuta bibaza impamvu hagiye gukoreshwa amafaranga menshi hatumirwa itsinda rya Mafikizolo ryo muri Afurika y’epfo n’umurundi Kidumu mu gitaramo kizaba ku mugoroba ubanziriza umunsi wa nyuma w’Inama ya Transform Africa igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatanu.

Transform Africa ni inama mpuzamahanga izatangira tariki 14 Gicurasi isozwe ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019 ikazajya ibera muri Kigali Convention Centre.

Iyi nama izahuriramo abantu baturutse mu bice bitandukanye izahuza abarenga 4000 barimo abakuru b’ibihugu, abikorera, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abandi, bigira hamwe uko bakihutisha ubukungu bwa Afurika binyuze mu ikoranabuhanga.

Ku wa Kane tariki 16 Gicurasi, hateguwe igitaramo kizaririmbwamo n’abahanzi b’ibihangange bakomeye muri Afurika barimo itsinda rya Mafikizolo ryo muri Afurika y’Epfo na Kidum Kibido Kibuganizo wo mu Burundi.

Iki gitaramo cyiswe ‘Transformational Tunes of Africa’. Kizatangira saa Moya gisozwe saa Tanu z’ijoro.

Iki gitaramo kandi cyasembuye ibitekerezo bya benshi bibaza aho muzika nyarwanda ugana ndetse n’uburyo uzateza imbere abawukora, ku mbuga nkoranyambaga baribaza uburyo hatumiwe aba bahanzi babanyamahanga kandi nyamara mu Rwanda hari abahanzi benshi.

Abatanze ibitekerezo byabo ku mbuga nkoranyambaga bakimara kumenya iby’iki gitaramo bagarukaga ku matike y’indege , hoteli n’ibindi aba bahanzi bazakenera ubwo bazaba baje mu gitaramo ndetse n’amafaranga bazahembwa,  bavugaga ko aka kayabo kamafaranga kazakoreshwa kari gakwiye guhabwa abahanzi nyarwanda cyane ko banasora bakanamenyekanisha umuziki nyarwanda mu bashyitsi bazaba bitabiriye iyi nama .

Itsinda rya Mafikizolo riheruka mu Rwanda muri Nzeri 2018 mu gitaramo cyashyize umutemeri ku muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi (Kwita Izina Gala Dinner), cyabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.

Hakomejwe kwibaza uburyo abahanzi nyarwanda batera imbere kandi nyamara bamwe mu bategura ibitaramo nkibi biba birahuriramo abantu benshi barenza ingohe abahanzi nyarwanda bagatumira ab’irwotamasimbi.

Icyo gihe nabwo abantu babigiyeho impaka bibaza impamvu hiyambajwe abahanzi babanyamahanga basize aba hano mu Rwanda.

Kidum we yaherukaga mu rwa Gasabo mu gitaramo cya Rwanda Konnect Gala cyabaye ku wa 21 Ukuboza 2018 muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahahoze hitwa Camp Kigali. Yagihuriyemo n’abahanzi batandukanye barimo Inganzo Ngari, Seburikoko na Cécile Kayirebwa.

Itsinda rya Mafikizolo ryo muri Afurika y’epfo ryatumiwe mu gitaramo i Kigali
Bazafatanya na Kidumu

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger