AmakuruPolitiki

Byarangiye Bobi Wine ahawe uburenganzira bwo kujya kwivuriza hanze

Depite Bob Wine na Depite Francis Zaake uhagarariye agace ka Mutyana  nyuma na nyuma bahawe uburenganzira bwo kujya kwivuriza mu mahanga, nyuma y’uko bafatiwe ku kibuga cy’indege Entebbe  bagerageza kujya hanze ya Uganda.

Ku wa Kane Bobi Wine yabujijwe kuva muri Uganda ngo ajye kwivuriza hanze y’iki gihugu nubwo rwose yari yafunguwe by’agateganyo yongeye gufatwa na Polisi  ubwo yari ari ku kibuga  cy’indege ahita  umujyanwa mu bitaro biherereye i Kampala mu murwa mukuru.

Uyu mudepite witwa Zaake ngo yari agifungiwe ku kibuga cy’indege ubwo Bobi Wine yahageraga ku mugoroba w’ejo. Itangazo Polisi ya Uganda yasohoye rivuga ko Depite Zaake yageragezaga guhunga igihugu bivugwa ko yari agiye kwerekeza mu buhinde.

Bwana Amsterdam wunganira Bobi Wine mu mategeko yabwiye BBC ko umukiliya we ari” Ari kubabara cyane kandi afite ibisebe bikomeye cyane. Nta gice cy’umubiri we kitari kubabara.”

Bobi Wine ashinjwa  ubugambanyi, aregwa gutera amabuye ku rukurikirane rw’imodoka zari zitwaye Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda. Ubwo aheruka kurekurwa by’agateganyo n’urukiko ari kumwe n’abandi 32, Bobi Wine na bagenzi be bari bahawe n’urukiko uburenganzira bwo kujya kwivuriza mu bitaro bihitiyemo.

Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger