AmakuruAmakuru ashushye

Byahinduye isura: Ukraine yateye Uburusiya ibusanze mu rugo

Hari amakuru akomeje kuvugwa ko Ukraine yaba yarashe ibigega bya peteroli ku butaka bw’Uburusiya. Biravugwa mu gihe ibihugu byombi byasubukuye imishyikirano yo guhagarika intambara.

Igitero cyabaye mu mujyi wa Belgorod, nko mu bilometero 35 uvuye ku mupaka wa Ukraine. Guverineri w’intara ifite izina rimwe n’umujyi, Vyacheslav Gladkov, yatangaje ko kajugujugu ebyiri z’intambara za Ukraine ari zo zakigabye. Ibigega byahise bifatwa n’inkongi y’umuriro.

Gladkov avuga kandi ko abantu babiri babikomerekeyemo.

Abanyamakuru bamubajije ibyo ari byo, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yabashubije ko atazi uwarashe, avuga ko “atakwemeza cyangwa ngo ahakane” niba Ukraine yaba ibifitemo uruhare.

Ejobundi kuwa gatatu, nabwo i Belgorod, ikigo cy’ingabo z’Uburusiya cyarashweho maze ububiko bw’amasasu buragurumana. Ikigo ntaramakuru Tass cy’Uburusiya cyatangaje ko ibisasu byaharashe byaturutse muri Ukraine.

Amasoko y’amakuru yigenga ntarabasha kwigenzurira koko niba ibitero by’i Belgorad byombi ari ibya Ukraine.

Hagati aho, Ukraine n’Uburusiya basubukuye ibiganiro uyumunsi bakoresheje ubuhanga bwa videwo. Umuvugizi wa perezidanse y’Uburusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko igitero cy’i Belgorod gishobora kubangamira cyane imishyikirano.

Naho Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, yatangaje ko yiteguye kwakira inama ya bagenzi be ba Ukraine n’Uburusiya. Yari amaze kuvugana kuri telefone na Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine kandi yitegura no kuvugana, gato nyuma yaho, na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.

Ibiganiro by’uyu munsi bikurikiye imishyikirano Ukraine n’Uburusiya bagiranye imbonankubone ejobundi kuwa kabiri mu mujyi wa Istambul muri Turkiya.

Src:VOA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger