AmakuruImyidagaduro

Bwa mbere mu mateka yabo Marina na Social Mula bategerejwe i Burayi

Umuhanzikazi Marina ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya The Mane Safi Madiba aherutse gutera umugongo, na Social Mula uherutse kumurika Album ye ya mbere, bagiye gutangirira ibitaramo byabo byo muri uyu mwaka ku mugabane w’uburayi.

Umwaka wa 2020 utangiye neza ku bahanzi bo mu Rwanda barimo Uwase Ingabire Debol uzwi mu muziki nka ‘Marina Debol’ ndetse na Mugwaneza Lambert usanzwe uzwi nka ‘Social Mula’, aba bombi bategerejwe mu gitaramo kizabera mu Bubiligi ndetse akaba ari bwo bwa mbere mu mateka yabo bagiye gutaramira ku mugabane w’i Burayi.

Iki gitaramo aba bombi bazitabira biteganyijwe ko kizaba mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare mu gihugu cy’Ububiligi.

Nk’uko bigaragara ku birango by’ubutumire bw’aba bahanzi, ibi bitaramo byateguwe n’umwe mu bavangavanga imiziki ukunze no kwibera kuri uyu mugabane w’Uburayo ‘DJ’s Princess Flor, aho azaba afatanyije na Dj Toxxyk.

Ni ubwa mbere aba bahanzi bazaba bagiye gucurangira kuri uyu mugabane, dore ko kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amadolari 20.

Iki gitaramo kizabera mu nzu mberabyombi y’ahitwa Birmingham Palace, aho aba bahanzi bazataramira abanyarwanda basanzwe baba muri iki gihugu ku bwinshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger