AmakuruImyidagaduro

Bwa mbere mu mateka Umunya Thailand yegukanye ikamba rya ‘Miss International’+Amafoto

Umunya Thailande ‘Sireethorn Bint Leearamwat’ w’imyaka 25 y’amavuko wacuruzaga imiti muri Pharmacy yakoze amateka muri iki gihugu yegukana ikamba rya “Miss International”

Ni nyuma y’imyaka 30 yari ishize nta munya-Thailand wari wegukana ikamba na rimwe mu marushanwa ane y’ubwiza akomeye ku Isi dore ko uwariherukaga ari Porntip Nakhirunkanok wambitswe ikamba rya Miss Universe mu mwaka wa 1988.

Mu birori bikomeye byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019 mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani, Akanama Nkemurampaka kemeje ko Sireethorn “Bint” Leearamwat wo muri Thailand ari we wambikwa ikamba.

Umunya Thailand ‘Sireethorn Bint’ yegukanye ikamba rya Miss International

Uyu mukobwa yari ahataniye ikamba na bagenzi be 82 bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Ni ku nshuro ya 58 Miss International ibera mu Buyapani kuva mu mwaka wa 1960.

Uyu munya- Thailand  asimbuye umunya-Venezuela, Mariem Velazco agaragirwa n’Umunya-Mexico Andrea Toscano wabaye igisonga cya mbere, Evelyn Namatovu wo muri Uganda wabaye igisonga cya kabiri, Maria Alejandra wo muri Colombia wabaye igisonga cya Gatatu na Harriotte Lane wo mu Bwongereza wabaye igisonga cya kane.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko yishimiye kuba yaritabiriye iri rushanwa agahuriramo n’abakobwa bo mu bihugu bitandukanye bamaze kuba umuryango. Avuga ko yihesheje ishema n’igihugu cye muri rusange kandi yifuriza abagore bose gukurikira inzozi zabo nk’uko nawe yabikoze.

Bitandukanye n’andi marushanwa, buri mukobwa yahabwaga amasegonda 45’ yo kuvuga icyo ashaka ndetse n’ingingo yumva impunyuze akayivugaho.

Miss International ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza ane akomeye ku Isi nyuma ya Miss World, Miss Universe na Miss Earth. Mu gihe cy’amasegonda 45’, Sirethorn wegukanye ikamba rya Miss International 2019, yavuze ko ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Thailand yogejwe na benshi.

Avuga ko atitaye ku bivugwa ahubwo yahanze ijisho inzozi ze zo kubyaza ubwiza bwe umusaruro anashyira imbere amasomo ye ya ‘Pharmacy’ umuhate we awushyira mu kwiyungura ubumenyi kugira ngo atere ishema igihugu cye.

Uyu mukobwa yasoje kwiga ibijyanye na ‘Pharmacy’ muri Kaminuza ya Mahido University. Indoro ye yakuruye Akanama Nkemurampaka kemeza ko yambikwa ikamba nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Mashabale SE Asia.

Umunya Uganda Evelyn Namotovu yambitswe ikamba ry’igisonga cya 2 muri Miss International

Twitter
WhatsApp
FbMessenger