AmakuruImyidagaduro

Bwa mbere mu mateka Radio KissFM igiye gutangira ibihembo muri Kigali Arena

Uko umuziki nyarwanda ugenda ukura niko hagenda haduka n’ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ryawo harimo n’ibihembo bihambwa abahanzi n’abanyamuziki nkubu vuba aha hategerejwe ibya KISS Summer Awards 2021 kugira ngo hamenyekane indirimbo yakunzwe cyane mu mpeshyi, umuhanzi wahize abandi, uwa tunganyije indirimbo nziza ndetse n’umuhanzi mushya mwiza.

Ibi bihembo bitegurwa na Radio KISS FM bigiye gutangwa ku nshuro ya kane mu rwego rwo gushimira abanyamuziki basusurukije abanyarwanda mu mpeshyi.

Ibihembo by’uyu mwaka byo ntibisanzwe! Dore ko kuva mu 2018 ibi bihembo byatangirwaga muri studio z’iyi radio bigakorwa mu buryo bw’ikiganiro cyihariye gusa ubu siko bizagenda.

Tariki 23 Ukwakira 2021, ibihembo bya KISS Summer Awards 2021 bizatangirwa mu nyubako ya Kigali Arena, ndetse ku nshuro ya mbere bizitabirwa n’abakunzi b’umuziki b’ingeri zitandukanye.

Uretse gutanga ibihembo abazaba bitariye bazataramirwa n’abahanzi batandukanye bakunzwe bo mu Rwanda.

Ibi birori ni cyo gikorwa cya mbere kitari icya siporo kizaba kibereye muri Kigali Arena nyuma yo guharikwa kw’ibikorwa by’imyidagaduro bihuza abantu benshi kubera COVID19.

Twabibutsa ko mu mwaka ushize Bruce Melodie yegukanye igihembo cya Best Summer Artist, Kevin Kade aba Best Summer New Artist, Mico (Igare) yegukana icya Best Summer Song, MadeBeat aba Best Summer Producer naho DJ Bob ahabwa icya Best Achievement Award.

Ibihembo bya Kiss Summer Awards bizwiho guhemba abahanzi bitwaye neza mu mpeshyi ku nshuro ya mbere bijyiye gutangirwa muri Kigali Arena.

Ni ubwa mbere ibi bihembo bya KISS Summer Awards bijyiye gutangirwa hanze ya studio z’iyi Radio Kiss Fm ari nayo ibitegura kandi bikitabirwa n’abakunzi b’umuziki nyuma y’umwaka urenga ibitaramo bihagaritswe.

Mico The Best niwe uherutse kwegukana igihembo cy’indirimbo nziza yimpeshyi ya 2020 , igihembo akesnha indirimbo yise “Igare” Best Summer Song,
MadeBeat niwe uherutse kwegukana igihembo cy’ukora umuziki mwiza mu impeshyi (Best Summer Producer 2020
Bruce Melodie  niwe uherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza w’impeshyi ya 2020 ‘Best Summer Artist’
Kevin Kade ni we uherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza w’impeshyi ya 2020 ‘Best Summer New Artist,’
Arthur Nkusi umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Kiss FM , aha ni umwaka ushize ubwo hatangwaga ibi bihembo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger