AmakuruImyidagaduro

Bwa mbere Marina agiye gutaramira hanze y’u Rwanda

Marina umaze igihe gito asinye muri The Mane Music Label agiye gutaramira muri Uganda mu gitaramo azahuriramo n’icyamamare Jose Chameleone kikabera i Kampala.

Marina agiye gukorera igitaramo muri Uganda ku butumire yahawe na Judith Heard umunyamiderikazi w’icyamamare muri Uganda  wateguye iki gitaramo, akaba yaratumiye Marina umaze iminsi mike akoranye indirimbo na Harmonize wo muri Tanzaniya ngo azasusurutse abazitabira igitaramo.

Marina azahurira ku rubyiniro n’abahanzi batandukanye bo muri Uganda ariko abamaze kumenyekana ni Dr Jose Chameleone na Daniel Lubwama Kigozi uzwi nka Navio  mu gitaramo kizabera i Kampala muri Kanama 2018.

Ni ubwa mbere Marina kuva yakwinjira mu muziki azaba agiye gutaramira hanze y’u Rwanda mu gitaramo yatumiwemo cyane ko kuva yatangira umuziki muri 2016 atari yakaririmbiye hanze y’u Rwanda.

Aganira na Teradignews, Bad Rama ureberera inyungu za Marina muri muzika (Manager) yavuze ko gutumirwa ari urugero rwiza rw’uko uyu muhanzikazi ari gutera imbere abifashijwemo na The Mane.

Yagize ati:”Ntabwo Marina agiye gutaramira i Kampala abifashijwemo na The Mane, yaratumiwe, ibi bigaragaza iterambere rya Marina muri muzika kuko atumiwe nta gihe kirekire amaze asinye muri The Mane, niba muri iki gihe gito akoranye indirimbo “Love You” n’umuhanzi ukomeye nka Harmonize bigaragazako ari gutera imbere.”

Iki gitaramo Marina agiye guhuriramo na Chameleone kizabera ahitwa Sky Lounge tariki 18 Kanama 2018, atangiye gutimirwa mu bitaramo hanze y’igihugu nyamara yaratangiye muzika ku mahirwe yari atsindiye kuri Radiyo agakorerwa indirimbo none ubu ari mu bahanzikazi bakunzwe muri iki gihugu.

Marina afashwa na The Mane
Dr Jose Chameleone uzahurira ku rubyiniro na Marina

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger