AmakuruAmakuru ashushyeIkoranabuhanga

Bwa mbere ku mubumbe wa Mars havumbuwe ikiyaga munsi y’ubutaka

Umubumbwe wa kane uturutse ku izuba Mars nyuma y’igihe kinini hashakishwa niba kuri uyu mubumbe habaho ubuzima, kuri ubu havumbuwe ikiyaga gitwikiriwe n’ubutaka.

Iki ni ikimenyetso cyerekana ko kuri uyu mubumbe bishoboka ko haba hari ubuzima, nyuma yo kuhabona iki kiyaga. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP bitanganza ko umutariyani umwe mu bakuriye itsinda rishinzwe ubu bushakashatsi kuri uyu mubumbe yabwiye  US journal Science ko iki kiyaga kiri ku birometero 20 by’ubujya kuzimu.

Iki kiyaga cyavumbuwe kuri uyu mubumbe haracyibazwa niba aya mazi yacyo yanyobwa kubera ukuntu ari hasi cyane ndetse akaba arimo ibibumbe by’umunyu bikonje cyane.

Hashize imyaka myinshi abashakashatsi bashaka niba kuri uyu mubumbe habonekaho ubuzima abantu bakaba bahatura bavuye ku Isi, isa nifite ibibazo bitayoroheye muri iki gihe . Gusa aba bakomeje gutangaza ko uyu mubumbe ugenda uhinduka cyane bitandukanye na mbere dore bavuga ko hari igihe kigera ubushyuhe bukagabanuka bitangaje, ibi bikomeje gutanga icyizere ko kuri uyu mubumbe bishoboka cyane ko haba ubuzima.

Impuguke mu bijyanye na siyansi  Briony Horgan wigisha muri kaminuza  Purdue University  yavuze ko aka ari akazi gakomeye kabayeho “Ubu ni ubushakashatsi bwa mbere bukomeye bubayeho , iki nacyo ni kimwe mu kinyabuzima cyerekana ko kuri uyu mubumbe hashobora kuba hari ubuzima.”

Icyogajuru cyoherejwe kuri uyu mubumbe mu 2003 cyitwa (MARSIS) Mars Advanced Radar for Subsurface and Ionosphere Sounding nicyo cyakoreshejwe mu gushakisha amazi kuri uyu mubumbe, iki cyogajuru gifite ubushobozi bwo gushakisha ibinyabuzima nk’amazi biri munsi y’ubutaka kure cyane.

Iki cyogajuru kandi kibashije kugera kuri ibi nyuma yaho ikindi nkiki  cy’Abatariyani cyiswe  SHARAD kinaniwe gukora ubushakashatsi nkubu nkuko impuguke mu bushakashatsi n’ubumenyi bw’ikirere  David Stillman abitangaza.

Lisa Pratt ukora mu kigo cy’ubushakashatsi cya NASA (National Aeronautics and Space Administration) avuga  ko niba ibi byemejwe ko ari ikiyaga koko ari ikimenyetso ko ubuzima bushoboka kuri uyu mubumbe

Aya mazi ni yo yambere abashije kuboneka ku mubumbe nkuyu wegereye izuba cyane  abenshi bita umubumbe utukura. Kuri uyu mubumbe  abashakashatsi bavuga ko uherukaho amazi mu myaka biliyoni 3.6 ishize.

Ifoto ya NASA  iherutse gushyirwa hanze  na Mars Orbiter  yereka iby ububushakashatsi
Mars umubumbe wa kane uvuye ku izuba, abashakashatsi bakireba ni ba habonekaho ubuzima abantu bakaba bahatura
Twitter
WhatsApp
FbMessenger