AmakuruAmakuru ashushye

Butera Knowless na Yvan Buravan bategerejwe i Goma muri DRC

Abahanzi babiri b’Abanyarwanda Butera Knowless na Yvan Bravan, bategerejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gitaramo cy’ iserukiramuco rya muzika ryitwa Amani rigamije gusakaza ubutumwa bw’amahoro n’umutekano mu Karere.

Urwanda rugiye kugaragara muri Amani Festival ku nshuro ya Gatanu,rukaba rwaritabiriye bwa Mbere iri serukiramuco muri 2013,ruhagarariwe na Mani Martin.

Yvan Bravan uherutse kwegukana igihembo cya Prix Découvertes gitangwa na RFI yatumiwe hamwe na Knowless Butera wo muri Kina Music, nyuma y’umuhanzi Mani Martin umaze kwitabira kenshi iri rushanwa aho amaze kurijyamo inshuro 3.

Abategura iri serukiramo bavuze ko rizitabirwa n’abaririmbyi bazwi cyane mu bihugu birimo u Rwanda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa n’ahandi.

Amani Festival izatangira ku itariki ya 15 isozwe ku wa 17 Gashyantare 2019. Iserukiramuco ry’uyu mwaka rizarangwa n’imbyino, umuziki wa live wiganjemo indirimbo z’Igifaransa, Lingala, Kiswahili n’Ikinyarwanda.

Iri serukiramuco rizabera muri Collège Mwanga mu Mujyi wa Goma, RDC, kwinjira bizaba ari idolari rimwe kuri buri muntu. Abategura Amani Festival banditse kuri rubuga rwabo ko buri munsi rizajya ryakira abafana 12000.

Abandi bahanzi b’ibihangage batumiwe uyu mwaka muri iri rushanwa harimo: Fally Ipupa ukunzwe bikomeye muri iki gihe, umuraperi Youssoupha ufite inkomoko muri Congo, Gaël Faye, Lady Jaydee wo muri Tanzania n’abandi.

Yvan Bravan
Knowless Butera
Abandi bahanzi batandukanye batumiwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger