AmakuruUtuntu Nutundi

Burya ngo uburebure bw’amano yawe bushobora kukubwira ko uzaba umukire cyangwa se umukene/Sobanukirwa

Burya ngo uburebure bw’amano yawe bushobora kukubwira ko uzaba umukire cyangwa se umukene, ikindi kandi ngo burya uko amano yawe ateye bishobora kukubwira uko uteye cyangwa se uko ubayeho mu buzima bwawe.

Dore noneho uburebure bw’amano yawe n’ibisobanuro byabwo

Niba ino ryawe ry’igikumwe ari rirerire cyane kurusha andi mano yose, byerekana ko uri umunyabwenge cyane ndetse ufite ubushobozi bwo kuba wahanga udushya kandi dufitiye abandi akamaro, ugira ibitekerezo byinshi cyane kandi by’ingenzi.

Niba noneho ino ryawe ry’igikumwe ari rigufi cyane kuruta andi yose bivuze ko uri umuntu uzi gushyira mu gaciro, uvuga make, ushobora kuba umu diplomate mwiza kandi uragenzura cyane, ntupfa kuvuga ibyo ubonye.

Niba ino rikurikira igikumwe ari rirerire kuruta andi yose, wifitemo impano y’ubuyobozi bivuze ko ushobora kuyobora abandi, ugira umurava cyane icyo ugamije ushyirwa ukigezeho byanze bikunze.

Niba noneho ino rikurikira igikumwe ari rigufi cyane kuruta ayandi, ntujya wibeshya mu buzima bwawe, ugerageza gushaka ukuri kuri buri kintu, kwibeshya ntibiba muri gahunda zawe.

Niba ino rya gatatu ari rirerire kuruta ayandi, ukunda gutsinda mu buzima bwawe, uhora wifuza gutsinda kandi ugatsindira mu bushorishori, wifuza guhora uri uwa mbere mu buzima bwawe.

Niba noneho ino rya gatatu ari rigufi cyane kuruta ayandi, ukunda kuryoshya mu buzima bwawe, wikundira iraha cyane ariko byose ubikorana ubushishozi bwinshi ku buryo hagize ukwishinga yahura n’akaga gakomeye.

Niba ino rya kane ari rirerire cyane, ukunda umuryango wawe kuruta ibindi byose, ubabazwa cyane n’ibyago byabaye kuri bamwe mu nshuti zawe za hafi kandi ukunda gutega amatwi abafite agahinda.

Niba noneho ino rya kane ari rigufi cyane, utandukanye cyane n’ibyo tumaze kuvuga haruguru, witandukanya cyane n’inshuti n’abavandimwe, nta marangamutima ugira.

Niba ushobora kunyeganyeza ino ryawe rya nyuma, uri umuntu uhora wishimiye ubuzima, uzi kubana neza ndetse urasabana ariko niba atari ko bimeze utandukanye n’ibyo tumaze kuvuga haruguru.

Src: doctrissimo.fr

Twitter
WhatsApp
FbMessenger