ImyidagaduroUrwenya

Burya ngo ntabwo arya inyama, iyumvire ibiryo Sandra Teta atakoza mu kanwa

Mu mugoroba wo kuwa 16 Mutarama 2018, Sandra Teta yatangaje ko atarya inyama ubwo yari yagiye kwitabira amajonjora y’ibanze mu marushanwa yo kwerekana imideli muri Godfather East africa 2018.

Sandra Teta umwe mu bakobwa bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu Rwanda yatangaje ko amafunguro yose ayabasha ariko icyamunaniye ari inyama y’ingurube(akabenzi)  ikundwa na batari bake.

Abitabiriye ijonjora  bose bajyaga imbere y’umuyobozi wa Godfather akababaza ibibazo bitandukanye byerekeranye n’ubuzima bwabo , aha babazwaga abantu babakurikira ku mbuga nkoranya mbaga uo bangana, bakabazwa niba bazi kuvuga neza icyongereza, ibiryo bakunda kurya nibindi bitandukaye byo mu buzima busanzwe.

Teta Sandra ari imbere yabari bari kumubaza

Kimwe mu byo babazwaga harimo niba hari ibiryo baba batarya kugira ngo bazatabibatekera mu gihe baba bagize amahirwe yo kujya muri Kenya mu cyiciro gikurikira aya majonjora y’ibanze.

Abenshi muri bo bavugaga ko byose babirya ariko Sandra Teta we  niba hari ibiryo adakunda, maze aseka cyane asubiza ko burya ngo akabenzi katamugwa neza aramutse akariye.

Aya majonjora  yari yitabiriwe n’ibyamamare bikomeye  mu myidagaduro hano mu rwanda nka Mister Africa Jay Rwanda, Uwase Vanessa ndetse n’uyu wavuze ko inyama z’ingurube aterebaho , ni Sandra Teta.

Godfather East Africa ni gahunda yo guhuriza hamwe abanyamideli baturutse mu bihugu bitandukanye bya East Africa aho buri munyamideli ku giti cye agomba kugaragaza umwihariko we n’udushya afite mu kwerekana imideli no guhanga udushya dutandukanye.

Mu bihugu bigize East African Community,hatumiwemo  u Rwanda, Uganda,Kenya na Tanzania mugihe  u Burudi na Sudan y’Epfo ntabwo byatumiwe kugira ngo nabyo bibe byabasha kugira abanyamideli babihagararira muri iri rushanwa rizabera mu gihugu cya Kenya. Gusa ariko umwaka utaha bazavugurura maze Uburundi na Sudan y’Epfo nabo bazabashe kubatumira.

Ababazaga ibibazo
Mister Africa Jay Rwanda we ngo yirira ifi n’inkoko ………..ngo icyo atarya ni inyama y’umuntu naho ibindi byose areba da!!!!
Uwase Vanessa nawe yari yaje kureba ko amahirwe yamusekera
Twitter
WhatsApp
FbMessenger