AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Burundi: Abiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu bakomeje kwiyongera

Mu gihe mu gihugu cy’u Burundi hateganyijwe amatora y’umukuru w’igugu muri Gicurasi uyu mwaka, kugeza ubu abamaze gutanga impapuro zibemerera kwiyayamamariza uyu mwanya (Candidature) bamaze kugera ku 10 barimo umugore umwe.

Ni nyuma y’uko muri weekend ishize amashyaka atatu aherutse gutangaza abakandida bayo.

Abo bakandida batangajwe n’amashyaka yabo ni; Gaston Sindimwo wa Uprona -uyu asanzwe ari visi perezida w’u Burundi – Jacques Bigirimana w’ishyaka FNL na Anicet Niyonkuru wa CDP.

Aba baje biyongera ku bakandida babiri bigenga; Francis Rohero n’umuvugabutumwa (pasteur) Dieudonné Nahimana.

Hari kandi na Léonce Ngendakumana wa FRODEBU, Kassim Abdul wa UPD Zigamibanga, Keffa Nibizi wa Sahwanya FRODEBU Nyakuri, Fidélité Nibigira wa APDR na Gen Maj Evariste Ndayishimiye wa CNDD-FDD.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rifatwa nka rimwe mu akomeye mu gihugu Congrès National pour la Liberté (CNL) riyobowe na Agathon Rwasa, ntabwo riratangaza uzarihagararira mu matora.

Iri shyaka rimaze igihe rivuga ko abanywanyi baryo bakorerwa ibikorwa by’ihohoterwa bigamije kubaca intege mu gihe igihugu kigiye kwinjira mu matora.

Bwana Jacques Bigirimana watanzwe n’ishyaka Force National de Liberation (FNL) – ishyaka rifatwa nk’irishyigikiye iriri ku butegetsi – asanzwe ari umuyobozi waryo n’umuyobozi wa “Office du The du Burundi” (OTB).

Anicet Niyonkuru uyobora ishyaka Conseil Des Patriotes, CDP, ugiye kwiyamamaza, yahoze ari umunyamabanga w’ihuriro ry’abanyapolitiki n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi CNARED rikorera mu burayi.

Mu kwezi kwa munani gushize yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko bafite ishyaka ryo gutaha bakajya mu matora nubwo ibintu bitaragenda neza ndetse nta kinini cyahindutse mu Burundi.

Yagize ati: “Abatavuga rumwe na leta baracyahohoterwa, impunzi nyinshi ziracyari mu buhungiro kandi tukabona ko amatora bamaze kuyategura nta kizayabuza kuba, tukagira tuti abanywanyi bacu ntibakwiye gutora uwo badashaka”.

Mu kwezi kwa cumi, Niyonkuru na bamwe mu bandi bari mu ihuriro CNARED batashye mu Burundi.

Fidélité Nibigira wa APDR, niwe mugore wenyine umaze gutangaza ko ashaka guhatanira uyu mwanya wo gutegeka u Burundi, ni nawe watangajwe mbere y’abandi nk’umukandida n’ishyaka rye.

Fidélité Nibigira wa APDR, niwe mugore wenyine umaze gutangaza ko ashaka guhatanira uyu mwanya

Umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi niwe uhabwa amahirwe yo gutsinda amatora, byemezwa kandi na Johnson Shikwati umwarimu w’imiyoborere (governance) muri Kaminuza zo muri Kenya.

Shikwati avuga ko “Iyo urebye uko kwemeza umukandida wa CNDD-FDD byari bitegerejwe, bikwereka uwari utegerejwe uwo ari we, agomba kuba ari we musimbura wa Perezida Nkurunziza”.

Gusa uyu mwarimu yemeza ko n’umuntu nka Agathon Rwasa mu gihe yakwemezwa n’ishyaka rye, CNL, nk’umukandida, ashobora kuba umwe mu bahabwa amahirwe menshi.

Amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi ateganyijwe tariki 20 Gicurasi 2020.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger