AmakuruPolitiki

Burundi: Abarenga 3 bafashwe n’iperereza bakorana n’inyeshyamba zikomoka mu Rwanda

Abantu batatu bashinjwa gukorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda, batawe muri yombi n’urwego rw’iperereza kuwa Gatatu ushize bafite ibikoresho birimo grenades, magazine umunani, toni 2 z’ifu y’ubugari na toni y’ibishyimbo.

Amakuru avuga ko izi nyeshyamba z’Abanyarwanda ziba mu ishyamba rya Kibira, muri Komini Mabayi, mu Ntara ya Cibitoke mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi.

Aya makuru akomeza avuga ko aba bantu bari bagemuriye inyeshyamba z’Abanyarwanda mu ishyamba rya Kibira ku ruhande rw’umusozi wa Mukoma, muri komini ya Mabayi, intara ya Cibitoke.

Amakuru aturuka mu gisirikare yemeza ko abo bantu batatu bakorana n’abarwanyi ba FLN (National Liberation Front) nk’uko iyi nkuru dukesha SOSMediasBurundi ikomeza ivuga.

Uwatanze amakuru yagize ati: “Rero barafashwe ubwo bageragezaga kugemurira inyeshyamba nk’uko bari bamaze amezi menshi babikora”.

Aba Barundi uko ari batatu bajyanywe i Bujumbura (umurwa mukuru w’ubukungu) n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza aho ngo bari guhatirwa ibibazo.

Abaturiye ishyamba cyimeza rya Kibira barasaba guverinoma kurinda akarere no kubuza kugira nabi inyeshyamba zimaze imyaka irenga itanu zizenguruka muri iri shyamba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger