IkoranabuhangaImyidagaduro

Buri wese ukoresha imbuga nkoranyambaga azajya asoreshwa Amashiringi 100 ku munsi

Muri Uganda hagiye kujyaho itegeko risaba buri muntu ukoresha imbuga nkoranyambaga kwishyura Amashilingi 100 ku munsi hagamijwe kuzamura ingengo y’imari y’iki gihugu.

Kuri uyu wa Kane Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi, David Bahati, yabwiye itangazamakuru ko aya mashilingi azajya acibwa ku munsi buri SIM card ikoresha internet ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi bije nyuma y’uko Perezida Museveni aherutse kuvuga ko gusoresha abakoresha imbuga nkoranyamabaga bigamije kongera umusoro ukusanywa ndetse no guca intege abazikoresha bakwirakwiza ibihuha.

David Bahati akomeza avuga ko uyu mugambi biteganyijwe ko Inteko Ishinga Amategeko niwemeza uzatangira kubahirizwa muri Nyakanga 2018.

Ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda New Vision dukesha iyi nkuru ivuga ko abazasoreshwa ari abakoresha imbuga nkoranyambaga zo kuganira gusa cyangwa gusetsa nka WatsApp, Twitter, Facebook, Skype na Viber.

Kubijyanye n’uko aya mashiringi yaba ari menshi , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Igenamibgambi David Bahati avuga ko Shs 100 kuri buri SIM Card atari menshi kuko atazacibwa buri wese ahubwo azacibwa abaganira gusa kuko abakora ubushakashatsi cyangwa abakoresha internet bagamije kwiga ntayo bazajya bacibwa. Amashiringi Ijana ni Hafi amafaranga 30 y’u Rwanda.

Iki cyemezo cyamaganiwe kure n’Imiryango ifite aho ihuriye n’uburenganzira bwa muntu nka Human rights Watch , abatavuga rumwe na Leta, aho bavuga ko uku ari ukubangamira uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage no kubabuza kuvuga ibitagenda neza muri iki gihugu.

Mu bantu miliyoni 41 batuye Uganda, abagera kuri 23.6 bakoresha telefoni ngendanwa naho miliyoni 17 bakoresha internet. Gusoresha imbuga nkoranyambaga nibitangira gushyirwa mu bikorwa bizakusanya umusoro hagati ya miliyari 400 Shs na miliyari 1400 Shsb buri mwaka.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger