Burera:barashimirwa uruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge

Mu gihe ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu bukomeje kubyara umusaruro, abaturage b’akarere ka Burera barashimirwa ubufatanye bakomeje kugaragaza muri iki gikorwa, bwanatumye bamwe mu binjiza n’abacuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe bamenywa bakanafatwa.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Assistant Commisssioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga, yabwiye abaturage ko uruhare rwabo rugaragarira cyane cyane mu makuru baha Polisi, akayifasha kumenya abacuruza ibiyobyabwenge n’inzira bakoresha babyinjiza mu Rwanda.

 Muri aka karere ka Burera kuwa gatatu tariki ya 25 Ukwakira mu murenge wa Gahunga, no kuwa kane tariki ya 26 mu murenge wa Rusarabuye hangirijwe mu ruhame ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda byafashwe mu mezi abiri ashize, byose hamwe bifite agaciro ka Miliyoni zirenga 3 (3 000 000) z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu ijambo yagejeje ku baturage barenga 4.000 bari bitabiriye iki gikorwa cyabereye murenge wa Rusarabuye, ACP Rutikanga yashimiye aba baturage kubera uruhare bagira mu kurwanya ibiyobyabwenge, ariko anabasaba kongera imbaraga bigacika.

 Yavuze ati:”Polisi izirikana uruhare mugira mu kurwanya ibiyobyabwenge, ariko n’ubwo mubikora murabona ko hari ibikinjira, nimwongeremo imbaraga rero, mumenye ndetse nibiba ngombwa mukore urutonde rw’abantu bakekwaho kubicuruza no kubyinjiza mu gihugu.”
Yakomeje avuga ati:”Aka karere ka Burera kari mu turere tugaragaramo ibiyobyabwenge byinshi, nimuhagurukire rimwe tubirwanye kuko uwabinyoye atanatinya gusambanya abana bakabatera inda zitateguwe, kandi abana b’abakobwa nabo birinde ababashuka bakabatera inda.”

Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambajemariya Florence wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ba Burera, aho yavuze ati:”Ubufatanye bw’abaturage ba Burera na Polisi si ubwa none kuko bumaze igihe kandi hari byinshi bugaragariramo, tuzakomeza gufatanya, tuyitungira agatoki ahagaragara ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, dukora urutonde rw’abakekwaho kubicuruza no kubyinjiza mu gihugu, bityo bizorohereze Polisi y’u Rwanda muri gahunda zayo zo kurwanya ibyaha muri aka karere no mu gihugu muri rusange.”

 Yakomeje avuga ko Polisi yagize uruhare mu gufasha abatishoboye bo muri Burera aho yabubakiye amazu ikabaha n’ubundi bufasha, kandi ikaba yaranahaye akarere ka Burera imodoka igafatiye runini mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.

Ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe zangirijwe mu murenge wa Rusarabuye bigizwe na Kanyanga litiro 307, Blue Sky amaduzeni 64, Chief Waragi amaduzeni 64, Chasse Vodka amaduzeni 125, Kick Waragi amaduzeni 125, Host Waragi amaduzeni 64 na African Gin udupaki 2.

 Mu mirenge ya Bungwe na Kivuye kandi, naho hangijwe litiro 554 za Kanyanga, Chief Waragi amaduzeni 51, Blue Sky amaduzeni 11, Chasse Vodka amaduzeni 17 na Kick Waragi iduzeni imwe.

 

Comments

comments