AmakuruPolitiki

Burera: Minisitiri w’ Uburezi yageneye ubutumwa Intagamburuzwa

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kamena 2023 Minisitiri w’ Uburezi Dr. Uwamaliya Valentine yasuye Intore zisaga 200 ziri gutorezwa mu Itorero rya Nkumba mu Karere ka Burera. Ni intore ziri mu byiciro by’ Ubuyobozi bw’ Abanyeshuri mu Mashuri Makuru na Kaminuza zitandukanye za Leta n’ Izigenga mu Rwanda. Izo ntore ziri gutozwa nk’icyiciro cya 4 cy’Intagamburuzwa.

Aba batozwa bari gutozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, kugira uruhare mu kwimakaza Itorero rikora neza mu Mashuri makuru na za Kaminuza no kuzategurwa kuba abakozi n’abayobozi barangwa n’imyitwarire mbonezamurimo. Intego nyamukuru y’ iryo torero ni ukugira uruhare mu kwimakaza Itorero rikora neza mu mashuri makuru na za kaminuza zose, zaba iza Leta ndetse n’izigenga.

Ubundi Itorero mu Mashuri Makuru na Kaminuza ryatangiye tariki 04 Werurwe 2014 rihabwa izina ry’ Intagamburuzwa. Kuva icyo gihe kugeza ubu hari hamaze gutoza ibyiciro 3 by’abayobozi b’abanyeshuri muri za Kaminuza n’amashuri makuru atandukanye ndetse byatanze umusaruro. None ubu hakaba harimo ikiciro cya kane kizarangira gutozwa  Ku wa 25/06/2023.

Mu mpanuro Nyakubahwa Dr. Uwamaliya Valentine yahaye  Intagambururuzwa IV yagize ati: “Mwambaye izina ry’u Rwanda  ndetse kandi mwambaye ibendera ry’u Rwanda, bityo rero mugomba guhoza u Rwanda ku mutima ku buryo muharanira kuruhesha ishema mwaba muri mu Rwanda cyangwa muri hanze yarwo.”

Yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge agira ati: Kwiga ntacyo byaba bibamariye muramutse munyweye ibiyobyabwenge kuko byabangiriza ubwonko, bigatuma mutagira icyo mwimarira cyangwa ngo mukimarire igihugu. Yabasabye kandi kwirinda amacakubiri, kuko yica ubumwe, urukundo n’ubufatanye bigomba kuranga nk’Abanyarwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger