AmakuruPolitiki

Burera: Hari abagabo bavuga ko abagore babo bumvise nabi uburinganire n’ubwuzuzanye bakaba nkoraho njye kuri RIB

Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Burera by’umwihariko abatuye mu tugari dutandukanye tugize umurenge wa Rwerere, bavuga ko abagore babo bishyingikiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bwo mu ngo bigatuma bamwe babasuzugura.

Aba bagabo bavuga ko kuva iri hame ryakwemezwa, hari bamwe mu bagore baryumvise nabi bigatuma bumva ko nabo babaye abagabo mu rugo ku buryo hari n’abadatinya gutinda mu tubari bagataha bwije umugabo yavuga umuriro ukaka.

Ngendahimana Froduard ni umwe mu bagabo baganiriye na Www.Teradignews.rw avuga ko bamwe mu bagore bumvise iyi ngingo nabi bikababera impamvu yo kwigomeka ku bagabo babo,bikaba intandaro y’amakimbirane asa nahoraho mu rugo.

Yagize ati’:” Muri rusange uburinganire n’ubwuzuzanye hari abatarumvise agaciro ka byo,ugasanga barikubifata nabi kandi bwari impamvu nziza yo kurushaho guhanahana ibitekerezo byubaka kugira ngo hubakwe umuryango uhamye, hari bamwe mu bagore bumvise ko uburinganire ari uguhinduka abagabo bakajya mu kabari bakanywa bagasinda bagataha bwije ibindi byo mu rugo bakabiterera umugabo, iyo atashye umugabo akamubaza impamvu atashye bwije ahita amusimbukana ati'”Aho mvuye ntuhashinzwe” wamukanga mu bundi buryo ati'”Nkoraho njye kuri RIB urebe ibirakubaho” ibi rero bituma natwe abagabo duhohoterwa mu buryo bukabije kandi abenshi batapfa gufindura kuko tubihishyira kubera isoni ryo kubivuga”.

Bamwe mu baturage bavuga ko hari abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Muganga Pascal yagize ati’:” Abagore babyumva nabi bigatuma bishora mu ngeso mbi, bakanywa Kanyanga, urumva ko bataha banasinze,rero kugira icyo muganira cyubaka umuryango ntibyorishye, uyu munsi aragenda,ejo bikaba uko……umugabo yarakara Umugore akajya kumurega bagahana umugabo Kandi mu by’ukuri ariwe wenda kwicwa n’agahinda kuko we arahohoterwa akagira ipfunwe byo gushyira hanze ko umugore amunaniza hari n’abadatinya kubakubita, ubu wajya Kwa mudugudu ngo Umugore yankubise??.

Nyirangendahimana Godbert usanzwe ari umuhuza bikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri uyu murenge yahamije ko hari abagore babyumva nabi bagahohotera abagabo babo,bakabahoza ku nkeke, bakajya mu nzoga ndetse bikaba byanabyara ikibazo cyo kubaca inyuma, nyuma yo gusinda ibibazo by’ubwumvikane buke bikavukira aho.

Yagize ati'”iki kibazo kirahari mu miryango ariko ni imyumvire y’abantu babyumvise nabi bakumva ko niba ari uburinganire umugore ata inshingano ze akumva ko ubwo yigenga, ikintu mbona hari abagabo basigaye bahohoterwa ariko bakagira ipfunywe ryo kubivuga ariko umugore we yavuga akumvikana vuba,umugabo kubera ko yagize isoni ryo kubivuga yihagararaho mu rugo nk’umugabo ugasanga y’amakimbirane naho akomotse, wagira umugore inama ati’ “Nyamara ni uburinganire” umugabo wamubwura uti” Nyamara jya mu bayobozi bakugire inama ati'”Njyewe si najya kuvuga ngo imugore yankubise cyangwa se yampohoteye” ukumva mbese abagabo ntibaratinyuka kuvugira uburenganzira bwabo kuri iryo hohoterwa”.

Ubuyobozi buvuga ko ubukangurambaga bugikomrje kugira ngo bufashe abantu kubyumva neza

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal avuga kuri iki kibazo yagize ati'”Ngira ngo Ibyo nibyo duhora twigisha mu bukangurambaga ariko dukwiye no gukomeza gushyiramo imbaraga, ubundi iyo tuvuze uburinganire ni uburinganire imbere y’amategeko, niba umwana w’umuhungu yemerewe kujya kwiga akagera no muri kaminuza n’umukobwa bikaba uko ntibibe byabindi bya kera batsindaga bombi ubushobozi bwabura bakavuga bati reka tubanze twishyurire umwe bagahitamo umuhungu yewe batabanje no kureba usumbya undi ubwenge mu ishuri”.

Yakomeje agira ati’:” Uburinganire rero nicyo ngicyo imbere y’amategeko nitujya mu gupiganira akazi umuhungu akaba yapigana n’umukobwa bikaba uko utsinze akagahabwa, hagati aho iyo tugiye mu bwuzuzanye buri wese akwiye kumenya inshingano ze bombi bagakora bakubarira umuryango nta bwuzuzanye cyangwa se nta buringanire bwigeze gushyirwaho bwo kuvuga ngo umugabo nagenda akanywa agasinda ngo nanjye ndagenda nywe nsinde ndi umugore, nanjye ndataha saa ine kuko umugabo yatashye saa ine ntabwo ari uwo muryango twifuza urimo Umugore nk’uwo ndetse n’umugabo utakaza indangagaciro ntabwo ariwe twifuza”.

Ibi byagarutsweho Kandi mu bukangurambaga bwatangiye gukorwa bujyanye n’iki Cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango ku bufatanye bw’Intara y’Amajyaruguru n’urwego rwigihugu rushinzwe igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango (GMO) ryahereye mu Karere ka Burera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe 2923.

Abaturage ba Rwerere bari bitabiriye ku bwinshi

Hafatiwemo ingamba zo gukumira amakimbirane hakorwa ubukangurambaga mu kwirinda ibiyobyabwenge nka Kanyanga n’ibindi, gusezeranya imiryango ibana itarasezeranye aho irenga ibihumbi 6600 muri aka Karere yabaruwe ko ariyo Ibana muri ubu buryo,isaga 1000 yamaze kwiyandikisha ko yasezerana 442 yahise sezeranwa muri sisiteme(System) ya NIDA kuri uyu wa 8 Weruwe 2023 nyuma yo kuba yujuje ibisabwa.

Inzego zitandukanye zari zitabiriye kuri uyu munsi
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille yahaye ubutumwa aba baturage
Rurihose Florie umuyobozi wa waturutse muri MGO yibukije abaturage ku Irene ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Tuvugishe kuri 0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger