AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Burera: Abaturage barashinja ubuyobozi kubita abakire bukabima imfashanyo muri iyi minsi yo kurwanya COVID-19

Abaturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko ubuyobozi bw’aka Karere bwabatekerekejeho ubushobozi badafite bukabima imfashanyo yo kubagoboka muri iyi minsi hafashwe imyanzuro itandukanye irim o kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Aba baturage bavuga ko ubusanzwe bari batunzwe n’imirimo itandukanye bakoraga buri munsi ndetse akaba ari nayo yabafashaga kubona ibyo kurya bya buri munsi bitewe n’uko bakoze, ariko ubu bakaba basigaye birirwa mu rugo mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza.

Bavuga ko nyuma y’uko imirimo bakoraga ihagaritswe, ubu babayeho mu buzima bubi ndetse ko kurya ari ingorabahizi ku buryo no kurya byibuze rimwe ku munsi ari tombola,

Teradignews yaganiriye na bamwe muri bo bari basanzwebakora imirimo irimo gutwara abagenzi ku magare {Abanyonzi}, abogoshi n’abakarani ngufu bapakira imizigo bavuga ko ubu babayeho mu buzima butoroshye kuburyo ubuyobozi bwagakwiye kugira icyo bukora kugira babashe kuramuka muri iyi minsi batagikora.

Muri iyi minsi aba baturage bavuga ko bari bakwiye guhabwa ubufasha, bavuga ko bababajwe no kuba ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwaravuze ko abaturage bako bishoboye ndetse ko ntawe ukeneye ubufasha buri gutangwa kuko abenshi muri bo batiunzwe n’umwuga w’ubuhinzi kandi wo ukaba utarahagaritswe.

Mayor w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yatangarije Teradignews ko abaturage b’Akarere ayoboye bubahirije koko amabwiriza yashyizweho na Leta yo kuguma mu ngo zabo ariko hagati aho bakaba baranakomeje gukora imirimo yabo nk’uko bisanzwe kuko ubusanzwe batunzwe n’ubuhinzi.

Twamubajije icyo ubuyobozi bw’Akarere butekereza ku muntu wari usanzwe atunzwe n’indi mirimo yamwinjirizaga buri munsi akaba ari nayo imutunga,magingo aya ikaba yarahagaritswe (Umucancuro),avuga ko uwo muntu akwiye kubimenyesha ubuyobozi bugasuzuma ikibazo  cye.

Yagize Ati:” Uwo muntu ufite icyo kibazo yabimenyesha ubuyobozi, tukagenzura koko niba ibyo yakoraga atakibikora hanyuma tukamugenera ubufsha”.

Yakomeje avuga ko muri iki gihuhe hari abantu benshi baba ari barusahurira mu nduru bakumva ko bafashwa gusa , n’uwabaga afite icyo akora kimutunze ntakigaragaze ahubwo akarwanira guhabwa imfashanyo.

Leta yafashe ikemezo cyo kugoboka imiryango ibabaye kurusha iyindi, nyuma y’impungenge zagiye zigaragazwa n’abantu bamwe bavuga ko bashobora kwicwa n’inzara, mu gihe Leta ntacyo yaba ikoze ngo ifashe ahantu bari basanzwe barya ari uko bateye ibiraka.

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yari kuri Televiziyo y’igihugu mu kiganiro cyavugaga ku ngamba zari zafashwe, yavuze ko kuba Leta iri kwishakamo ubushobozi bwo kureba uko yagoboka abababaye kurusha abandi.

 

Ibi byongeye gushimangirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yagezaga ijambo ku Banyarwanda avuga ku cyorezo cya Virusi ya Corona kimaze kwandurwa n’abasaga 50 mu gihugu.

Perezida Kagame yahumurije Abanyarwanda agira ati”Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye, byahungabanyije imibereho y’Abanyarwanda benshi ndetse mu gihugu hose, turabasa ko mwihangana, turatera intambwe nziza ntabwo dukwiye gutezuka. Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.”

Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko ibiribwa bigomba gutangwa na komite ziri ku Mudugudu no ku Kagali,iz’umurenge zikazunganira.

Minisitiri Shyaka kandi yavuze ko bitangwa urugo ku rundi, aboneraho kwibutsa Abanyarwanda kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger