AmakuruAmakuru ashushyeUburezi

Burera : Abanyeshuri batatu barohamye mu kiyaga cya Burera

Mu karere ka Burera ho mu ntara y’Amajyaruguru hasakaye inkuru ibabaje y’abanyeshuri batatu barohamye mu kiyaga cya Burera bahita bitaba Imana.

Aya makuru yamezwa n’inzego z’umutekano yemeza ko abanyeshuri batanu barimo boga mu kiyaga cya Burera bibese bagenzi babo bari bagiye mu mikino ihuza amashuri, batatu muri bo nibwo barohamye mu kiyaga cya Burera barapfa.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Sunzu, Akagari ka Nkenke, Umurenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, nibwo abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri cya CEPEM (Centre pour la Promotion de l’Education et des Metiers) kigisha imyuga bajyaga mu mikino ihuza amashuri ariko bamwe bakajya koga mu kiyaga hafi aho haberaga imikino.

Inzego z’umutekano zivuga ko mu masaha ya saa 12h00 bariya banyeshuri bavuye mu kigo ari 30 bagiye ku kibuga cy’umupira giherereye mu Mudugudu wa Mudugudu wa Sunzu, Akagari ka Nkenke, Umurenge wa Kinoni bagiye gukina imikino ihuza ibigo by’amashuri (Inter-class games), nyuma mu masaha ya saa kumi n’igice nibwo hamenyekanye ko abanyeshuri batanu bavuye mu bandi bajya koga mu kiyaga cya Burera, ari nabwo batatu barohamye barapfa.

Mu barohamye ni Umuhungu witwa NIZEYIMANA Olivier w’imyaka 18 yarohamanye n’abakobwa babiri bose barapfa.

Uyu musore yigaga mu mwaka wa 4 mu ishami ry’Ubwubatsi (Construction), ababyeyi be SERUGENDO Deo na NYIRAHAGUMIMANA Claudine, batuye mu Mudugudu wa Gaturo, Akagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze.

Abakobwa barohamye ni IRADUKUNDA Alice w’imyaka 21 na we yigaga Ubwubatsi mu mwaka wa 6. Ababyeyi be SIBOMANA Mbabazi Theogene na NYIRAGIRINKA Epiphanie, batuye mu Mudugudu wa Ngugu, Akagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu.

UWASE Charlotte w’imyaka 19 we yigaga Ubukerarugendo (Tourism) mu mwaka wa 5. Ababyeyi be KOFI Antoine na NYIRABAHIRE Verene, batuye mu Mudugudu wa Jaba, mu Kagari ka Biriba, Umurenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu.

Hagati aho hari amakuru avuga ko Umuyobozi w’ikigo witwa HAVUGIMANA Roger yajyanye bariya banyeshuri abageza aho bagombaga gukinira asubira mu kigo.

Umuyobozi w’ikigo n’Umukozi ushinzwe Abanyeshuri (Animateur) witwa UWIMANA J. Claude, bombi batawe muri yombi.

Gusa Umwarimu wa bariya banyeshuri witwa HITAYEZU Oscar na we bari kumwe we yaburiwe irengero.

Nyuma y’uko imirambo y’abarohamye irohowe, yabanje kujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rugarama, nyuma y’uko abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bahagezebakayifata, yoherejwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo hakorwe isuzuma (Autopsy).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger