AmakuruUtuntu Nutundi

BURERA: Abantu Ibihumbi 4 bafite ibibazo by’indwara zo mu mutwe

Burera: Abantu ibihumbi 4 ni bo babarurwa mu karere ka Burera bafite ibibazo bifite aho bihuriye n’indwara zo mu mutwe.

Ni mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko mu bakunze kwibasirwa n’izo ndwara ku isi, barimo urubyiruko n’abana bato.
Indwara zo mu mutwe mu bana n’urubyiruko ahanini zitizwa umurindi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu miryango, irishingiye ku gitsina, iribabaza umubiri n’umutima.

Abenshi muri aba bafite ibibazo by’indwara zo mu mutwe bakaba bakurikiranwa n’Umuryango Inshuti mu buzima/Partners in Health ubinyujije mu bitaro bya Butaro biri mu karere ka Burera.

Abaturage bo mu karere ka Burera bakurikiranwa n’inzego z’ubu buvuzi, barishimira ko bitabwaho bikabagarurira icyizere. Ubuyobozi bwo bukaba bugaragaza ko bwahagurukiye ikibazo cy’ibiyobyabwenge kiza ku isonga mu bituma indwara zo mu mutwe zidacika burundu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger