AmakuruImikino

Bukuru Christopher wirukanywe na APR FC ari mu biganiro n’ikipe ikomeye

Bukuru Christopher umenyereweho gukina mu kibuga hagati, ari gushakishwa n’amakipe akomeye yo muri Shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo kwirukanwa na APR FC yari amazemo imyaka ibiri ayikinira.

Tariki 16 Gicurasi 2021, nibwo ikipe ya APR FC yakuye mu mwiherero Bukuru Christopher bitewe n’imyitwarire mibi yamurangaga, tariki ya 15 Nyakanga 2021 iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yahise itangaza ko yamwirukanye burundu.

Nyuma yo gutandukana na APR FC, Bukuru Christopher byavuzwe ko ashobora gusubira mu ikipe ya Mukura Victory Sports, gusa iyi kipe nta mbaraga yabishyizemo ngo imwegukane.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Uretse Mukura Victory Sports yamwifuzaga, ikipe ya Rayon Sports nayo yagarutsweho nk’imwe mu makipe yamwifuzaga, gusa ikipe ya Kiyovu Sports niyo ishobora kumwegukana ngo imusimbuze Habamahoro Vincent.

Amakuru yizewe twamenye ni uko umutoza mushya wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis mu bakinnyi yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe burangajwe imbere na Mvukiyehe Juvenal hariho Bukuru Christopher.

Bukuru Christopher yageze muri APR FC muri Nyakanga 2019 avuye muri Rayon Sports, benshi bemeza ko afite impano ikomeye ariko akazitirwa n’imyitwarire mibi avugwaho muri buri kipe yanyuzemo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger