AmakuruPolitiki

Bugesera: Polisi yasubije umuturage arenga Milliyoni 8 yari yaburiwe irengero

Kuwa Kabiri taliki ya 4 Ukuboza 2018 Polisi y’u Rwanda yasubije umucuruzi witwa Kayonga Emmanuel amadorari  y’Amerika 9.600 ($) yari yibwe n’abari mu kabiri ke kari mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru mu kagari ka Batima.

Uyu mugabo yabuze aya mafaranga ubwo yajyaga kugenzura imikorere yabakozi bamukorera mu kabari agiye no gufata amafaranga bacuruje kugira ngo ayakoreshe ibindi, agiye kureba ayo yari asanzwe abitse agera ku madorari ibihumbi 10.000 ($) arayabura.

Uyu mugabo ngo yasabye abari mu kabari kumusubiza ibyo bamutwaye yirinda kubivuga mu izina bose baramuhakanira niko kwitabaza Polisi ngo ibe yamufasha kubona ibye (amadorari).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko Polisi yahageze igafatana abagabo babiri mu bari muri ako kabari amadorari y’Amerika ibihumbi icyenda na magana atandatu 9.600.

Yagize ati “Uyu mucuruzi yatabaje Polisi, imaze kuhagera yasatse abari muri ako kabari bose, isangana abagabo babiri amadolari 9.600 ($) andi maganane 400 ($) birakekwa ko hari uwayafashe agahita ayacikana, niyo mpamvu iki kirego cyahise cyigezwa mu bugenzacyaha.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger