AmakuruAmakuru ashushye

Bugesera: Camera ifasha polisi guhana imodoka zarengeje umuvuduko yibwe

Mu karere ka Bugesera,mu murenge wa Ntarama ,kuwa gatatu taliki ya 8 Nyakanga 2021,umuntu utaramenyekana yibye Camera ya polisi iba iri ku muhanda ishinzwe kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga.

Abaturage baganiriye na Btn tv batangajeko hagati ya saa sita na saa munani z’amanywa iyi Camera yari iteretse ku muhanda.

Mu gitondo cyo kuwa kane nibwo abapolisi benshi bazindukiye muri aka gace ka Ntarama ahari hateretswe iyi camera bari guashakisha niba nta muturage waba warayitwaye.

Umwe mu bacunga umutekano kuri station iri hafi y’ahaterekwa camera yabwiye Btn Tv dukesha iyinkuru ko ubwo abapolisi bari barangije akazi kabo yababonye bajya kwanura camera nkuko basanzwe babigenza gusa ngo nyuma y’iminota icumi bahavuye bahamagaye umukozi utanga essence kuri station ngo abarebere n’iba nta cyuma bataye aho bari bateretse camera,ariko undi yajyayo agashakisha agaheba.

Undi muturage nawe yatangaje ko mu gitondo cyo kuwa kane yasanze abapolisi bahazindukiye bashakisha camera ariko bayibuze.

Andi makuru kandi avuga ko atari camera yibwe nkuko bitangazwa n’abaturage ahubwo ari imashini(laptop) yifashishwa mu gukoresha camera yo ku muhanda.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger