AmakuruPolitiki

Bugesera : Abapolisi bafashije indembe kwa muganga

Mu mpera z’icyumweru gishize , ku cyicaro  cya Polisi  ikorera mu karere ka Bugesera, abapolisi  bagera kuri mirongo irindwi   batanze amaraso mu rwego rwo gufasha abantu bayakenera kugira ngo abikwe mu kigega cy’igihugu cy’amaraso gicungwa na Rwanda biomedical center (RBC).

 Ni igikorwa cyari kirangajwe imbere n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, CIP Alex Ntaburana ari hamwe n’Umuyobozi w’ikigega cy’igihugu kibika kikanaha amaraso indembe ziyakeneye ( National center for blood transfusion), Dr Chantal Kanakuze.
Mu ijambo yagejeje ku bapolisi bari bitabiriye icyo gikorwa cy’ubutabazi , CIP Ntaburana  yababwiye ko n’ubwo Polisi igira inshingano nyinshi ziganjemo  gufatanya n’abaturage mu bikorwa by’umutekano no kwiteza imbere, izirikana no gufashisha amaraso mu rwego rwa gahunda y’igihugu y’ubutabazi mu buvuzi bw’abantu bayakeneye; aha akaba yatanze urugero rw’abantu bakomerekera mu mpanuka  cyangwa mu biza bitandukanye byose byatuma bakenera amaraso.
CIP Ntaburana yagize ati,”Indembe zikenera amaraso mu bitaro bitandukanye zihoraho, n’ubwo bataba benshi tugomba gufasha ikigega cy’igihugu kiyabika kugira ngo kibone ayo kibika kandi , ni bumwe mu buryo bwo guteganyiriza ibiza nk’uko Polisi itajya ibura mu bikorwa by’ubutabazi cyangwa birwanya ibiza, no gutanga amaraso ni kimwe muri ibyo.”

Ibi kandi byakozwe mu rwego rwo kubahiriza amasezerano police y’urwanda yari yarasinyaye niki kigo.

Dr Kanakuze yashimiye Polisi y’u Rwanda muri rusange ku bufasha bukomeye iha ikigo abereye umuyobozi aho yagize ati,”Ni igikorwa cy’indashyikirwa kuko mu bisanzwe, inshingano Polisi yacu ifite ntibyoroshye kuzibangikanya n’ibikorwa nk’ibi; ariko kubera kugira indangagaciro zo gukunda igihugu n’abagituye, mushobora no gutanga amaraso, ni ibyo gushimwa na buri wese.”

Uretse gutanga amaraso kandi, abapolisi bitabiriye iki gikorwa , bakorerwa n’igenzura ririmo ingano y’amaraso, uko umutima utera, umuvuduko w’amaraso, gupimwa izindi ndwara nka Hepatite, agakoko kanduza Sida n’izindi.

Iki gikorwa kije gikurikira ikindi nka cyo cyabaye mu mpera z’ukwezi gushize mu turere twa Rwamagana na Kayonza, kikitabirwa n’abapolisi 160 bakorera muri utwo turere, aho kigomba gukomereza mu yindi mitwe ya Polisi isigaye yose ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, nyuma y’uko cyatangijwe ku mugaragaro ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ahitabiriye abapolisi bagera kuri 700.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger