AmakuruImyidagaduro

Bruce Melodie umaze iminsi i Dubai ubu ari i Goma

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie mu muziki wari umaze iminsi ine i Dubai yaraye mu mujyi wa Goma aho uyu munsi tariki 12 Gashyantare arataramira abafana be mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wahariwe abakundana uzwi nka St Valentin.

Amakuru The Choice Live ifite nuko Itsinda rya Symphony Band riri kubarizwa mu mujyi wa Goma ari ryo rizafasha uyu muhanzi mu gucurangira abitabiriye iki gitaramo mu buryo bwa Live.

Ni mu gitaramo kiswe “Bruce Melodie A Goma A l’accasion cyateguwe n’umuryango Richard Bongania w’umushoramari Richard Bongania usanzwe ureberera inyungu z’umunyabigwi mu muziki wa Congo Koffi Olomide.

Inkuru wasoma bihuye:- ” Harmonize na Koffi Olomide nibo bansabye ko dukorana “- Bruce Melodie- Bruce Melodie niwe muhanzi ugiye guserukira u Rwanda muri Tanzania

Kuva Koffi Olomide yatangaza ko yakoranye indirimbo na Bruce Melodie , umubano waba bombi ukomeje gukura ndetse gukorana n’ureberera inyungu za Koffi bikomeje guca amarenga ko indirimbo y’aba bombi yaba iri hafi kujya hanze.

Iki gitaramo Bruce Melodie azafatanya n’abahazi bo muri iki gihugu barimo Jc Kibombo,Vicky YM, Eric Tutsi, Stino Lanc’Art , na Leo Mpaka. Iki gitaramo kandi kizitabirwa n’abavanga imiziki bakomeye muri iki gihugu barimo Dj Tz Black na Dj Chiki.

Iki gitaramo kirabera ahazwi nko muri Village Ihusu mu gace ka Kituku. Amatike yo kwinjira ni $20 angana n’ibihumbi 20 Frw. Mu rwego rwo kwizihiza umunsi wahariwe a bakundana. Abitabiriye iki gitaramo basabwe kwambara imyenda y’imyeru gusa.

Biteganyijwe ko Bruce Melodie nyuma ya Congo azatarama mu gitaramo cy’imbaturamugabo kizahuza abahanzi bakomeye muri Afurika barenga 30 cyiswe “Afro East Carnival” kikabera muri Tanzania.

Iki gitaramo cyateguwe n’umuhanzi Harmonize abinyujije mu nzu ireberera inyungu z’abahanzi ya Konde Gang kizabera ahazwi nka Tabata Shule muri Dar El Salaam tariki 05 Werurwe 2022.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger