AmakuruImyidagaduro

Bruce Melody yabyaje umusaruro amahirwe yabonye yo kujya i Burayi

Bruce Melody wagize amahirwe yo kujya gutaramira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Bubiligi no mu Bufaransa, yateye ibuye rimwe yica inyoni ebyiri maze ahita akora n’amashusho y’indirimbo ye nshya.

Bruce Melody yatangiye ibitaramo bye tariki 9 Werurwe 2019 iki gihe akaba yarataramiye mu Bubiligi aho yafatanyije na Dj Marnaud ndetse na Princess Flor. Nyuma y’iki gitaramo cyanitabiriwe cyane Bruce Melody yahise yerekeza mu Bufaransa aho yataramiye ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2019 aho yabonye abafana batari bake mu gitaramo yahuriyemo na Makanyaga Abdoul.

Nyuma y’iki gitaramo cyabereye mu Bufaransa Bruce Melody yabyaje umusaruro aya mahirwe yagize yahise atangira gufata amashusho y’indirimbo ye nshya atashatse gutangaza izina.

Aya mashusho ari gutunganywa n’umwe mu basore b’abanyarwanda bakorera amashusho abahanzi utuye mu Bufaransa uzwi nka Julien.

Byitezwe ko Bruce Melody agomba kuva i Burayi mu ntangiriro z’iki cyumweru twatangiye.

Bruce Melody ari mu bufaransa …yahise afatirayo n’amashusho y’indirimbo ye nshya atatangaje izina
Twitter
WhatsApp
FbMessenger