AmakuruImyidagaduro

Bruce Melodie yongeye kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga

Itahiwacu Bruce umuhanzi w’umunyarwanda umaze kubaka amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda kuri ubu yongeye kugaruka mu itangazamakuru nyuma yahoo avuze ko uyu munsi taliki 14 Mutarama afitiye abafana be ikintu kidasanzwe bituma abantu batekereza byinshi ku mishinga afite muri iyi minsi.

Ibi Melodie abitangaje nyuma y’iminsi myinshi Bruce Melodie atari mu Rwanda aho yagiye mu gihugu cya Tanzania mu rugendo rwo gukora indirimbo n’abahanzi mpuzamahanga barimo Harmonize wo muri Tanzania.

Aba bombi bakaba baherutse no guhurira ku rubyiniro mu gihugu cya Tanzania mu kumurika Album “High school” yongeye kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga uyu munsi.

Bruce Melodie atangarije abakunzi be kwitegura agashya uyu munsi nyuma yahoo uyu muhanzi aherutse kugaragara ari kumwe na Koffi Olomide batangazako bazakorana indirimbo.

Mu minsi ishize Melodie yavuzeko indirimbo zose haba iyo yakoranye na Harmonize ndetse na Koffi Olomide zose ari abo bahanzi bamusabye ko bakorana, atari we wabibasabye nkuko abenshi bari bamaze iminsi babitekereza.

Uyu muhanzi umaze kwamamara cyane mu Rwanda ayabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Mwitegure, uyu munsi mbafitiye ikintu kidasanzwe”.

Bruce Melodie akimara gutangaza ibi  iyi inkuru  yasakaye hose dore ko yatumye hibazwa niba Bruce Melodie agiye gusohora indirimbo afatanyije n’umuhanzi ukomeye cyangwa ari iye kugiti cye.

Umwaka ushize ubwo Bruce Melodie yavugaga ijambo nkiri bwakeye asinyira kontaro (Contract) y’akayabo ka Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda n’ubwo atavuzweho rumwe gusa ntibikuraho ko yayasinyiye.

Kuri ubu hategerejwe niba Bruce Melodie agiye gusinya indi kontaro cyangwa ari ikindi kintu kidasanzwe mu bihangano bye cyane ko aheruka indirimbo umwaka ushize indirimbo “Sawa sawa” yakoranye na Khaligraph Jones indirimbo imaze amezu abiri aka imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 1 n’ibihumbi 500 kurubuga rwa Youtube.

Bruce Melodie afitiye abakunzi be akantu gashya uyu munsi
Haribazwa indirimbo izasohoka mbere hagati y’indirimbo Melodir yakoranye na Harmonize ndetse na Koffi Olomide
Twitter
WhatsApp
FbMessenger