Bruce Melodie yishimiwe bikomeye mu gitaramo cya Kwita Izina Concert cyabereye muri Kigali Arena (+AMAFOTO)

Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] umusore umaze kubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda yretswe urukundo bikomeye mu gitaramo cyambere cyabereye mu nyubako ya Kigali Arena , cyari igiherekeza umuhango wo Kwita Izina wabaye kuwa 06 Nzeli 2019..

Iki gitaramo gikomeye cyatumiwemo umuhanzi w’icyamamare ku Isi , Ne-Yo. Bruce Melodie yabyinishije umubare utari mucye wateraniye muri Kigali Arena  mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 07 Nzeli 2019 muri icyo gitaramo cyari cyitabiriwe kuburyo bukomeye.

Bruce Melodie yakiriwe ku rubyiniro saa tatu n’iminota 16’. Yahereye ku ndirimbo “Kungola” yakoranye n’umuhanzikazi Sunny. Melodie yakomereje ku ndirimbo yise “Ntundize’, iyi ndirimbo yaririmbwe n’umubare utari muke w’abari bitabiriye iki gitaramo. Yaririmbye kandi indirimbo “Complete me” nayo , yongeyeho indirimbo “Tuza” yakoranye n’umuhanzikazi Allioni. 

Uyu musore yanaririmbye “Umuhungu wa muzika” yasendereje ibyishimo by’abaganuye Kigali Arena, yungamo indirimbo “Twarayarangije” yakoranye n’umuraperi Ama G The Black.

Yongeyeho indirimbo “I am back” yakoranye n’umuraperi Jay C, yaririmbye kandi indirimbo “Ikinya” yabaye idarapo ry’umuziki we mu 2017.

Yasoje kuyiririmba abitabiriye bavuza akaruru k’ibyishimo abandi bakoma amashyi y’urufaya. Mbere y’uko aririmba indirimbo “Ntakibazo” yabanje gusaba abitabiriye gufatanya kuyiririmba kuko yayifatanyije n’abandi bahanzi. 

Uyu muhanzi yasoreje ku ndirimbo “Kungola” yakoranye n’umuhanzi Sunny . Bruce Melodie washimishije abafana be yasoje kuririmba ku isaha ya saa tatu n’iminota 40.

Bruce Melodie yashimishije abitabiriye Kwita Izina Concert mu buryo bukomeye

 

Comments

comments