AmakuruAmakuru ashushye

Bruce Melodie yatumiwe mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent

Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] umwe mubahanzi nyarwanda bamaze kuba izina rikomeye mu muziki yatumiwe nk’umuhanzi uzataramira abazitabira irushanwa rya East Africa’s Got Talent ni irushanwa rimaze igihe rihuza abanyempano bo mukarere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Iri rushanwa rigeze muri  ½ ku Cyumweru tariki 29 Nzeri nibwo hitezwe icyiciro cya nyuma cy’abanyempano bahatanira kugera kuri final iri rushanwa rihuje abanyempano bavuye mu Rwanda , Uganda, Tanzania na Kenya rikomeje kubera muri Kenya.

Buri cyumweru  mu masaha ya nijoro abanyempano berekana impano zabo imbere y’abagize akanama nkemurampaka bityo abatsinze bagakomeza mu gihe abatsinzwe bo bahita basezererwa.

Iyo bageze mu gihe cyo gukusanya amanota n’amajwi y’abatowe kuri sms hatumirwa umuhanzi uririmba muri ibi birori, agasusutsa ababyitabiriye, kugeza ubu Bruce Melodie niwe watumiwe muri ibi birori bibera muri Kenya.

Ku Cyumweru tariki 29 Nzeri nibwo hitezwe icyiciro cya nyuma cy’abanyempano bahatanira kurenga ½ cy’iri rushanwa harimo n’umunyarwandakazi Peace Hoziyana.

Bruce Melodie agiye gutaramira abazitabira irushanwa rya East Africa’s Got Talent hasozwa kimwe cya kane
Bruce Melodie yaherukaga gutaramira mu gihugu cya Kenya ubwo yitabiraga Coke Studio mu mwaka wa 2017 aha akaba yarahakoreye indirimbo yakoranye na Khaligraph Jones (Papa Jones) umuraperi ugezweho cyane muri iki gihugu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger