AmakuruImyidagaduro

Bruce Melodie ntiyanyuzwe n’ibyo yakorewe n’umunya-Ecosse bakoranye indirimbo

Nyuma yo gukorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Ecosse witwa Iain Stewart , Bruce Melodie ntiyishimiye ibyo yakorewe n’uyu Iain Stewart wasohoye iyo ndirimbo bise ‘Karma’ mu buryo batumvikanyeho bombi.

Iain Stewart mu minsi ishize nibwo yashyize ahagaragara kurubuga rwa youtube rwe indirimbo ‘Karma’ atangira no kuyamamaza hirya no hino ku Isi kumbuga zicuruza umuziki  ndetse no kumaradiyo yahano mu Rwanda.

Bruce Melodie nyuma yo kubona ibi mu kiganiro yagiranye na KTradio yavuze ko atanyuzwe n’uburyo iyi ndirimbo yasohotse atabimenyeshejwe “Yaje kunsaba ko dukorana indirimbo, mbanza no kubyanga ariko kwa kundi umuntu aba agusaba ubufasha ngera aho ndabyemera. Mubwira ko agomba kugendera kuri gahunda yange mu gusohora induirimbo”.

Yakomeje agira ati “Namusabye ko indirimbo izasohoka tumaze gukora Video kandi yari yabyemeye. Jyewe muri gahunda yange navuze ko ntazongera gusohora indirimbo idafite amashusho ninayo mpamvu abashaka ko dukorana mbanza kubibabwira”.

Bruce Melodie ngo yagiye asabwa nuyu  Iain Stewart ko bashyirahanze iyi ndirimbo mu kwezi k’ukuboza umwaka ushize ariko arabyanga kubera umubare w’indirimbo Melodie afite zitaramara igihe kirekire  ahubwo akumva ko bayishyiraha ahagarara muri Werurwe bamaze no gukora amashusho yayo.

Uyu munya-Ecosse Iain Stewart we avuga ko “Jyewe ndi umuhanzi ugishakisha abafana. Mperuka gushyira indirimbo hanze mu kwezi kwa 9, kandi mba nkeneye gukora cyane. Ntabwo nari kuguma gutegereza Melodie kuko we afite indirimbo nyinshi hanze kuburyo byari kunkerereza”.

Bruce Melodie abajijwe niba atazafasha uyu muhanzi Iain Stewart kwamamaza iyi ndirimbo cyangwa ibindi bijyanye nayo ntiyashatse kubivugaho byinshi  avuga ko atafata umwanzuro nonaha.

Iain Stewart ni umunya-Ecosse  ufite umugore w’umunyarwandakazi biri mubintu bimworohera gushyikirana n’abaririmbyi (Abahanzi) bo mu Rwanda harimo na Mani Martin bakoranye indirimbo.

Indirimbo ya Iain Stewart na Bruce Melodie yamaze kujya ahagaragara

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger