AmakuruUmuziki

Bruce Melodie, Danny Vumbi na Jay C bagiye gukorera ibitaramo mu ntara y’Amajyepfo

Nyuma y’ibitaramo bakoreye i Kayonza , Nyamata na Kibungo, Abahanzi  Bruce Melodie ,Danny Vumbi , Jay C na Mr Hu, bagiye kuzenguruka intara y’Amajyepfo  bakora ibitaramo mu turere dutandukanye tugize iyi ntara.

Ku ikubitiro aba bahanzi bazahera i Muhanga taliki ya 22 Kamena 2018 bakurikizeho  Huye ku ya 23 Kamena 2018 basoreze i Nyamagabe taliki ya 24 Kamena 2018. Muri ibi bitaramo kwinjira bizaba ari amafaranga 1000rwf ahasanzwe ndetse na 2000 rwf mu myanya y’icyubahiro (V.I.P), bazaba kandi bari kumwe n’umushyushya rugamba MC Buryohe.

Bruce Melodie na Jay C bari mu bahanzi bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya 8 hashize iminsi mike bavuye muri iyi ntara mu gitaramo cy’irushanwa cyaberaye i Huye hamwe mu hantu abahanzi benshi bakunze kuvuga ko abafana b’umuziki baho bakunze kwifata cyane ibintu bituma bamwe batinya kuza kuhataramira.

 

 

Bruce Melodie
Danny Vumbi
Jay C Ambassador
Twitter
WhatsApp
FbMessenger