Amakuru ashushye

Breaking: Raila Odinga yavanye candidature ye mu matora ya perezida wa Kenya

Raila Odinga wari uri kwiyamamariza kuba perezida wa Kenya, yavanyemo kandidatire[Candidature] ye avuga atazahatana mu matora yari kuzaba kuwa 26 Ukwakira 2017.

Kuwa 8 kanama 2017 muri Kenya habaye amatora ya perezida wa Repubulika, aya  matora yakurikiwe n’imvururu kubera   kutemera ibyavuye mu matora ku ruhande rwa Raila Odinga watsinzwe muri aya matora. Gusa indorerezi zari zamaganye ibyavugwaga na Raila by’uko yaba yaribwe amajwi. Nyuma Odinga yaje kwerekeza mu butabera, maze tariki 1 nzeri 2017, bwemeza ko amatora yabayemo uburiganya butegeka ko azasubirwamo.

Kuwa gatanu tariki 1 nzeri 2017 nibwo David Magara wari uhagarariye abacamanza mu rubanza rwa Odinga yaregagamo abayoboye amatora gukoresha ikimenyane no kumuriganya, yatangaje ko ibyavuye mu matora biteshejwe agaciro ndetse mu minsi 60 hakazaba andi.

Kenyatta wari watsinze amatora ntiyigeze avuga byinshi ahubwo yemezaga ko abaturage ba Kenya bazi gushishoza ndetse yemeza nibabona akwiriye kuva ku mwanya wa perezida nta kibazo azemera ibyavuye mu matora.

Kuri uyu munsi tariki 1o Ukwakira 2017, Raila Odinga yatangaje ko yahisemo kuvana Candidature ye mu matora yaburaga ibyumweru bibiri gusa ngo asubirwemo  ndetse na Kalonzo Musyoko wari mu bahatanaga nawe  avuga ko nawe akuyemo ake karenge nk’uko NairobiNews yabitangaje.

Yabwiye itangazamakuru ko yakomeje gusaba ko Abagize Komisiyo y’Amatora bahinduka ariko ngo kugeza n’ubu byaranze, avuga ko nta cyizere ko bizakorwa.

Ati “Twabonye ko nta bushake bugaragara ku ruhande rwa IEBC [Komisiyo yigenga ishinzwe amatora] bukumira uburiganya mu matora nkuko byagaragaye mbere.”

Arongera ati Tumaze gusuzuma uruhande rwacu ku matora ateganyijwe , tumaze no kureba ku nyungu z’abaturage bose ba Kenya, akarere n’isi muri rusange, tubonye ko ibyiza ari uko Nasa yavana kandidatire muri aya matora.”

Yashinjije IEBC (Independent Electoral and Boundaries Commission) kuba nta mpinduka igaragaza zazatuma amatora aba mu mucyo.

https://www.facebook.com/RailaOdingaKE/videos/1252362214869172

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger