Amakuru ashushyeImikino

Breaking News: Umunya Brazil wamenyekanye cyane mu ikipe ya Barcelona amaze guhagarika burundu umupira w’amaguru

Icyamamare mu mupira w’amaguru wakunzwe n’abenshi kubera ubuhanga yarafite buvanze no gushimisha abafana akoresheje icyo abenshi bise udukoryo yari yifitemo twa macenga menshi mu kibuga,uwo nanone abenshi bazi mu ikipe y’igihugu cya Brazil ndetse na Barcelona yo mu gihugu cya Cya Espagne mu minota micye ishize umuvandimwe we akaba na Agent witwa Roberto Assis yemeje amakuru y’uko Ronaldinho Gaucho yamaze gusezera burundu gukina umupira w’amaguru.

Ronaldinho kuri ubu ufite imyaka 37 watwaye Ballon d’or ndetse n’ibikombe bya Champion league muri kariyeri ye ubwo yakinaga iburayi ubwo yasubiraga iwabo muri shampiyona ya Brazil yitwa Brazillian Seria A mu kirimi cy’iwabo ntiyongeye gukina cyane nk’umukinnyi waruzwiho ubuhanga mu ikipe yabarizwagamo kuri ubu ya Fluminese,sibyo gusa kuko ubwo yarikumwe n’inshuti ze umwaka ushize mu kwezi kwa Nyakanga yaje guca amarenga y’uko akuze aricyo gihe agaharika burundu gukina umupira w’amaguru.

Ronaldinho wakinaga hagati ubundi akanakina n’imbere mu bashaka ibitego,yatangiye kariyeri ye yo gukina umupira w’amaguru mu ikipe ya Gremio yo mu gihugu akomokamo cya Brazil bidatinze mu 2001 yaje guhita abengukwa n’ikipe yo mu gihugu cy’Ubufaransa ya Paris Saint-Germain,mu 2002 mu gikombe cy’isi nibwo yaje kugaragaza ubuhanga budasanzwe maze bidatinze mu 2003 aza guhita yerekeza mu ikipe ya Barcelona yamazemo imyaka itanu ndetse iza no kumubera umugisha dore ko yatwaye Champion league mu 2006 ndetse mbere ho gato mu 2005 akaba yari yatwaye Ballon d’or.

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger