Amakuru ashushye

Breaking News: Perezida Paul Kagame yageze France yakirwa na mugenzi we Macron -AMAFOTO

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Gicurasi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nibwo yageze mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma y’igihe kirekire atagenderera iki gihugu.

Perezida Kagame akigera mu Bufaransa yakiriwe na mugenzi we w’Ubufaransa Emmanuel Macron, Kagame uri mu Bufaransa mu rwego rwo kwitabira inama ya VIVATECH iteganyijwe gutangira tariki ya 24 Gicurasi. Perezida Kagame na Macron bahuriye  kuri Palais de l’Elysee [ Ingoro y’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa] ari naho baraganirira.

Muri iyo nama Perezida Kagame aratangamo ikiganiro, nk’umwe mu bayobozi bayobora igihugu gihagaze neza kandi gitanga icyizere mu ikoranabuhanga

Iyi nama igiye kwitabirwa na Perezida Kagame iba buri mwaka ikaba yitabirwa n’abantu bagera kuri 800 . Perezida Kagame yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda bahaba dore ko ataherukaga muri iki gihugu kuko yahaherukaga mu 2015 ubwo yari yitabiriye inama y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO, ifite ikicaro i Paris).

Aba bakuru bibihugu bahuye mu gihe umubano w’ u Rwanda n’Ubufaransa uhoramo agatotsi ahanini bitewe n’uruhare Ubufaransa rwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. U Rwanda rushinja Ubufaransa uruhare rutaziguye mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubufarasa ntibwigeze bwemera uru ruhare nubwo Nicolas Sarkozy wahoze ayobora iki gihugu yemeye ko habaye ho amakosa mu gufata imyanzuro ubwo ingabo z’ubufaransa zari mu Rwanda haba Jenoside.

Muri Werurwe 2018 nibwo aba bakuru b’ibihugu bombi baherukaga guhura, bahuriye mu Buhinde mu nama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba; yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we wari wayitabiriye.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Macron baragirana ibiganiro ahanini byibanda ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi uhoramo agatotsi.

Iyi nama ya VivaTech izabera i Paris, ni ihuriro rinini rihuza abatangizi mu bushabitsi bwifashisha ikoranabuhanga , Uyu mwaka ngo bazibanda cyane kuri Africa bikaba biteganyijwe ko amakompanyi 300 yo muri Africa nayo aziyitabira.

Pauk Kagame yakiranywe icyubahiro
Emmanuel Macron hari ibyo yamwerekaga

Macron na Paul Kagame

Amafoto: Village urugwiro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger