Amakuru ashushye

Breaking news: Nzamwita Vincent De Gaulle avanyemo kandidatire ye

Mu gihe haburaga amasaha make ngo habe amatora y’umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, umukandida Nzamwita Vincent De Gaulle waruhanganye na Rwemalika Felicite amaze gukuramo kandidatire ye.

Nkuko bigaragara kuri Twitter ya FERWAFA anamaze imyaka 4 ayobora, De Gaulle avanyemo kandidatire ye kubera impamvu ze bwite ndetse n’impamvu z’umuryango we.

Bagize bati:” Kubera impamvu ze bwite n’impamvu z’umuryango we, Nzamwita avanyemo kandidatire ye, Yashimiye buri wese babanye mu gihe cy’imyaka 4 amaze  muri FERWAFA kandi aniyemeza ko azakomeza gufasha  umuyobozi mushya uratorwa guteza umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Uyu munsi kuwa 30 Ukuboza 2017 nibwo hateganyijwe amatora y’ugomba kuyobora FERWAFA muri manda y’imyaka 4 iri imbere . Ni amatora ateganyijwe kubera kuri Hoteli Lemigo mu mujyi wa Kigali.

Aya matora ya  FERWAFA araba arimo indorerezi zaturutse muri  FIFA  ndetse na Visi Perezida wa CAF abaratora ni abanyamuryango ba FERWAFA 52 bagizwe abahagarariye amakipe 16 yo mu cyiciro cya mbere , 24 b’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri n’abandi 9 baturuka mu makipe y’abagore.

Kalisa Adolphe ukuriye komisiyo y’amatora muri FERWAFA avuga amabwiriza agenga amatora
Intumwa ya Fifa

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger