AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Breaking News: Kwizera Pierrot wifuzwaga na Rayon Sports yerekeje muri AS Kigali

Umurundi Kwizera Pierrot wakiniye ikipe ya Rayon Sports, yamaze kwerekeza mu kipe ya AS Kigali nyuma y’igihe kirekire nta kipe afite.

Uyu musore usanzwe akinira ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu rugamba, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira Abanyamujyi.

Ni nyuma y’ibiganiro yari amaze iminsi agirana n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda, ariko bikarangira nta n’imwe bashoboye kumvikana.

Ku ikubitiro byari byavuzwe ko uyu musore ashobora kwerekeza mu kipe ya Bugesera FC, gusa birangira atumvikanye n’ubuyobozi bwayo ku bijyanye n’ibyo yifuzaga. Mu byumweru bishize na bwo byavuzwe ko Pierrot ashobora gusubira muri Rayon Sports yahoze akinira, gusa impande zombi zinanirwa kumvikana.

Kwizera Pierrot yakiniye Rayon Sports hagati y’umwaka wa 2015 na 2017, ayivamo yerekeza muri muri Al Oruba Sur Sports Club yo muri Oman, cyakora cyo ntibyaza kumuhira ko ayigiriramo ibihe byiza.

Mu myaka itatu uyu musore yakiniye iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yatwaranye na yo ibikombe bitandukanye, yemwe anahembwa nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Rwanda incuro ebyiri (2016 na 2017).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger